M23 vs FARDC: Imirwano ni ugupfa no gukira kuri uyu wa Gatatu

M23 vs FARDC: Imirwano ni ugupfa no gukira kuri uyu wa Gatatu

 Oct 11, 2023 - 14:57

Imirwano yongeye guhindura isura muri DRC hagati ya M23 na FADC aho M23 iri kurwana ubudakuraho kugira ngo idakubitwa inshuro muri kamwe mu duce tw'ingenzi muri iyi ntambara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yahinduye isura hagati y'umutwe witwaje intwaro wa M23 n'ingabo za Leta y'iki gihugu FARDC zifashijwe n'indi mitwe irimo Wazalendo.

Amakuru aturuka ku mirongo y'urugamba muri kiriya gihugu, aravuga ko imirwano mu cya kare yaramukiye muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Bwiza, aho aka gace ari ingenzi cyane muri uru rugamba. Biravugwa M23 niramuka itakaje aka gace, irahita ipepera Teritwari ya Masisi ndetse na gace ka Bwito ko muri Rutshuru byegeranye.

Imirwano ya M23 na FARDC yakamejeje

Aka gace ka Bwiza kandi, kakaba karabereyemo imirwano ikarishye guhera iyi ntambara ya kwaduka kugera magingo, aho impande zose zimaranira kukagenzura. Impamvu nyamukuru aka gace ari ingenzi, ni uko kahozemo ibirindiro bikuru by'umutwe wa CNDP wayoborwaga na General Laurent Nkunda.

Magingo aya, aka gace kakaba kagenzurwa n'umutwe wa Wazalendo ufatanyije na Leta intambara. M23 ikaba iri kurwana ishaka gufata iyi Bwiza kugira ngo bafate n'umugi wa Kitchanga baheruka gufata bagahita bawusohokamo bwangu kuri ubu ukaba ugenzurwa na FARDC.