Perezida Kagame agiye guhagurukira amanyanga ari muri ruhago nyarwanda

Perezida Kagame agiye guhagurukira amanyanga ari muri ruhago nyarwanda

 Jul 4, 2023 - 13:52

Perezida wa repubulika Paul Kagame yanejeje imitima y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda, avuga ko agiye guhagurukira amanyanga aba muri uru ruganda rw'umupira w'amaguru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023 nibwo perezida wa repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Televiziyo y'igihugu cyiswe Ask The President, cyagarukaga kuri uyu munsi wo kwibohora.

Umunyamakuru wa RBA Jean Pierre Kagabo yabwiye umukuru w'igihugu ko abanyarwanda baherutse kubona amashusho ye atera agapira bakabyishimira kuko bakunda ruhago, ndetse ishoramari muri ruhago n'ibikorwarwa remezo mu Rwanda, ariko bakaba bibaza uko amafaranga ashorwa mu Mavubi azahura n'umusaruro atanga.

Perezida Kagame ati:"Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora. Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w’amaguru, impamvu n’imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije."

Yakomeje ati:"Uburyo bwa mbere ngira ngo bukorwa ubu ngubu uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri, ni ugushyiraho aho batorezwa no kubaha ibyangombwa byose; imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa, muri buri karere cyangwa n’ahandi bishoboka ariko cyane cyane bikanyura mu mashuri, icyo ni kimwe.Bikazamuka gutyo, ibyo byaduha amahirwe.

"Icya kabiri ni abarezi. Ntabwo mvuga abarimu bo mu ishuri bisanzwe; abarezi ni ukuvuga abatoza. Abantu mbese bumva ko banashaka kuba bagira uruhare mu mikino nk’iyi harimo n’umupira w’amaguru, ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije. Ni ko nakivuga ntakinyuze iruhande."

Perezida Kagame yakomeje avuga ku buryo imikino itegurwa bidakwiye aho kimwe cya kabiri bagita mu gushaka intsinzi mu buryo budakwiye aho gutegura neza abakinnyi n'indi myiteguro myiza.

Ati:"Abantu rero kuva kera ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, ibyo guha abakinnyi, bari aho bari mu ndagu, mu marozi, cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi…Icyo kigatwara nka 50% y’igikwiye gukorwa. Ntaho uwo mukino wajya, no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagana muri uwo mukino. Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara."

Perezida Kagame yavuze ko agiye kwinjira muri ibo bibazo bimunga ruhago y'u Rwanda, ndetse atanga ikizere ko bizakemuka.

Ati "Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.

“Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.

"Ndabyumva, mu minsi ishize nagiye mbyumvira kure, ariko ntabwo nigeze mbijyamo ariko ndaza kubijyamo, abakoresha ibyo ngibyo baze kuba banyiteguye, ndaza kurwana na bo kandi barabizi ko ufite umuco mubi, uratsindwa byanze bikunze.”

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda kwinjira mu bibazo byazonze ruhago nyarwanda