P.Diddy yongeye kujyanwa mu rukiko n’undi mukobwa amushinja kumuhohotera

P.Diddy yongeye kujyanwa mu rukiko n’undi mukobwa amushinja kumuhohotera

 May 22, 2024 - 06:51

Nyuma y’uko hakwirakiriye amashusho agaragaza P Diddy ahohotera uwahoze ari umukunzi we akaza kubisabira imbabazi, kuri ubu habonetse undi mukobwa umushinja kumuha ibiyobyabwenge akanamusambanya ku gahato amwizeza kuzamugira icyamamare.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo umukobwa w’umunyamideli witwa Crystal McKinney yagejeje ikirego mu rukiko ashinja umuraperi P. Diddy kumuhohotera akamuha ibiyobyabwenge ndetse akamusambanya ku gahato.

Crystal yavuze ko yahuye na P. Diddy mu mwaka wa 2003 afite imyaka 22 y’amavuko, ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘Men’’s Fashion Week’ byabereye mu mujyi wa New York, nyuma yo guhura na P. Diddy aza kumutumira ko yazamusanga kuri studio ye amusezeranya ko azamugira icyamamare ndetse n’umuntu ukomeye mu mwuga we wo kumurika imideli.

Uyu mukobwa avuga ko igihe cyaje kugera amusanga kuri studio nk’uko bari babyemeranyijwe, asangayo P Diddy n’abari abakozi be bari kunywa inzoga, ndetse na we atangira kunyweshwa inzoga, ndetse biza kugera aho amuhatira kumusambanya nk’uko yabitangarije urukiko. Crystal yakomeje avuga ko yaje guta ubwenge nyuma akaza gukanguka yisanga mu modoka.

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2004 yaje gukurwa mu ruganda rwo kumurika imideli, ndetse icyo ashaka kugerageza kwiyahura.

Iki kirego kije nyuma y’amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru CNN, agaragaza uyu muraperi ari guhohotera uwahoze ari umukunzi we, Cassie Venture ubwo bari muri InterContinental Hotel mu mwaka 2016, ariko nyuma P Diddy akaza gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Nubwo aya mashusho yagiye hanze, ndetse na we akaza kwemera ku mugaragaro ko ari we wabikoze asaba n’imbabazi, ariko uriko rw’I Los Angeles rwakurikiranaga iki kirego, rwatangaje ko nta gahunda yo kongera gukurikirana uyu muraperi kubera ayo mashusho cyane ko atagaragazaga umuntu neza, gusa bavuga ko nihaboneka abatangabuhamya bazamukurikirana.