Pasiteri yapfuye arimo kwirukana imyuka mibi

Pasiteri yapfuye arimo kwirukana imyuka mibi

 Oct 26, 2023 - 12:23

Umupasiteri wo muri Uganda yapfuye aguye mu rugo rw'umu-kristu yari agiye kwirukanira amadayimoni.

Polisi yo mu Karere ka Nakasongola mu gihugu cya Uganda yatangiye iperereza ryo ku rwego rwo hejuru nyuma yuko Pasiteri wo mu itorero rya Pantekosite witwa Daniel Naheirwe ufite imyaka 40 aguye mu rugo rw'umugore witwa Jesca Kyohairwe aho yari yagiye kwirukana amadayimoni. 

Ibi bikaba byarabaye ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu mudugudu wa Wanjuki mu Karere ka Nakasongola. Ibitangazamakuru byo mu Karere birakomeza gutangaza ko uyu mupasiteri yapfuye nyuma yuko yari arangije gusenga, agatangira gutwika ibikoresho binyuranye aho bikekwa ko byaba birimo imyuka mibi.

Pasiteri yapfuye arimo kwirukana amadayimoni 

Nyuma yuko yari atangiye gutwika ibyo bikoresho, Pasiteri Daniel yahise yikubita hasi, bidatinze ahita ashiramo umwuka. Ikinyamakuru The Nile Post, kikaba cyivuga ko uyu mupasiteri afite ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Sam Twineamazima umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Nakasongola, akaba yemeje aya makuru yuyu mupasiteri avuga ko yapfuye aguye mu rugo aho yari yagiye gukora ibitangaza no kwirukana imyuka mibi. 

Bikaba bitangazwa ko uyu mupasiteri yari asanzwe akora ibitangaza no kwirukana imyuka mibi i Kampala. Magingo aya umubiri wa nyakwigendera ukaba wajyanwe mu bitaro bya "Nakasongola health centre IV" kugira ngo ukorerwe isuzumwa.