Umukecuru w’imyaka 98 yatangiye mu ishuri ribanza (Primary)

Umukecuru w’imyaka 98 yatangiye mu ishuri ribanza (Primary)

 Mar 17, 2022 - 02:38

Umucyecuru w’imyaka 98 wo mu gihugu cya Kenya witwa Priscilla Sitienei yiyandikishije mu ishuri ribanza afite inzozi zo kuzaba umuganga.

Ku myaka ye 98, Priscilla Sitienei, ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya.

Kuba uyu mucyecuru yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be, nibihagarika ubushake afite bawo kwiga nk’uko abarimu be babyemeza.

Umwe muri bo witwa Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane….arakurikira cyane,  kandi afite umukono mwiza.

Umucyecuru w’imyaka 98 yigana n’abana bakabaye abuzukuri be n’ubuvivi.