Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni amazina yarenze kuba ari abakinnyi gusa ageraho aba nk'amashyaka ya politiki, ku buryo abarenga 90% y'abakurikira amakuru ya ruhago baba bafite uruhande bahagazeho hagati y'izo mbande ebyiri.
Ni muri urwo rwego mu bikorwa bigiye btandukanye bidafite aho binahuriye n'umupra w'amaguru ushobora kuzagenda uhura n'aya mazina abiri, rimwe na rimwe yewe ugasabwa no guhitamo cyangwa se kugaragaza uruhande uhagazeho.
Ni muri uru rwego umuraperi urikuzamuka neza mu muziki wa Nigeria witwa Odumodublvck ubwo yaganiraga na RadioBBC 1Xtra, yasabwe kugaragaza uruhande rwe hagati ya Messi na Ronaldo, atazuyaje ahitamo Messi avuga ko umuhate agira awigiraho byinshi.
Ati:''Messi. Ndi umufana wa Messi. Nagombaga kubishyira hanze. Umwami wa ruhago. Yakuyeho impungenge atwara Igikombe cy'isi. Nyuma yo gutsindwa imikino ya nyuma(finals) na Argentine ine cyangwa itanu. Ni ikimenyetso cy'ikizere n'umuhate. Kudacika intege.
''Mfite imyaka 30. Abahanzi benshi bamenyekana bafite 20/21. Nzi aho navuye kugira ngo ngere hano. Byantwaye imyaka irindwi ngo ngere kuri uru rwego, iyo ndebye Messi rero mwigiraho byinshi. Niyo mpamvu mufata nk'umukinnyi urenze.
''Ronaldo nawe ni umukinnyi ukora cyane, uwo niwe ariwe. Kandi nta kibazo kiba gihari kiba umuntu ari umuha ga kukurusha mu kintu runaka. Ubwo nibwo butumwa bwange kuri Ronaldo.''
Umuhanzi Odumodublvck usibye kuba afite ibihangano bikundwa n'abatari bake, anazwi nk'umuntu ukurikiranira hafi amakuru y'umupira w'amaguru, dore ko afite indirimbo yise 'Declan Rice' umwongereza ukina muri Arsenal.
Mu byo Odumodublvck yigira kuri Messi harimo kudacika intege
