Nyuma y'isume n'ikarita itukura u Rwanda rwatakaje amanota imbere ya Benin

Nyuma y'isume n'ikarita itukura u Rwanda rwatakaje amanota imbere ya Benin

 Mar 22, 2023 - 17:10

Ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Benin mu mukino ubanza mu gushaka itike y'Igikome cy'Africa kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2024.

Ku isaha ya saa 18:00 ku masaha y'i Kigali ndetse no mu Rwanda hosw nibwo umunya-Botswana Joshua Bondo yari atangije umukino wabereye kuri stade de l'Amitié iherereye i Cotonou muri Benin.

Ni umukino ubanza ikipe y'igihugu ya Benin yakiriyemo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, nyuma y'amabaruwa yacicikanye kuri uyu wa Kabiri mbere y'uyu mukino.

Umutoza w'Amavubi Carlos Alôs Ferrer yari yagerageje gukora impinduka mu bakinnyi yagiye yifashisha mu mikino yabanje, nk'aho yagiriye ikizere umusore ukiri muto Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Lille y'abakiri bato.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye ikina neza kurusha ikipe ya Benin ndetse igasatira izamu cyane, maze ku munota wa 12 Hakim Sahabo ahagarara hagati mu kibuga yohereza umupira imbere. Umupira wakurikiwe na Mugisha Gilbert awuteye umuzamu abanza kuwukuramo, ariko arongera arawutera ujya mu izamu, u Rwanda ruba rubonye igitego cya mbere.

Abasore b'Amavubi bakomeje kotsa igitutu izamu rya Benin, ku munota wa 28 Manishimwe Emmanuel ahereza umupira Muhire Kevin awuteye ufata igiti cy'izamu uvamo.

Nyuma y'iminota 30 y'umukino, abasore ba Benin nabo batangiye kwinjira mu mukino ndetse batangira gusatira cyane izamu rya Ntwali Fiacre ariko bajya kuruhuka batabashije kubona igitego cyo kwishyura.

Ubwo bavaga kuruhuka Benin yakomeje kwataka cyane abasore b'Amavubi batangira gukora amakosa menshi. Ku munota wa 60 Hakim Sahabo yakururanye yerekwa ikarita y'umuhondo ya kabiri kuko iya mbere yari yayihawe umukino ugitangira, maze ahita yerekwa ikarita y'umutuku asohoka mu kibuga.

Ubwo abasore b'Amavubi bari basigaye ari icumi mu kibuga, byatumye barushaho kugarira ndetse Benin irushaho gusatira ariko ikomeza guhusha ibitego byabazwe imbere y'izamu rya Fiacre.

Abanya-Benin byabanze mu nda maze ku munota wa 78 umwe mu bagize staff y'ikipe ajya ku izamu rya Ntwali Fiacre atwara isume y'uyu muzamu bihagarika umukino kuko Fiacre yahose yanga gutera imbere umupira yari amaze gufata. Gusa ntibyatinze kuko uwo munya-Benin yahise ayiharekera umukino urakomeza.

Nyuma y'iminota myinshi Benin igerageza kubona igitego, byaje gukunda ku munota wa 80 ibona igitego cyatsinzwe na Steve Mounie. Benin yakomeje kwataka ishaka igitego cya kabiri ariko umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ibi byatumye u Rwanda ruguma ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri naho Benin ikaba iya nyuma aho ifite inota rimwe. Iri tsinda L riyobowe na Senegal ifite amanota atandatu, mu gihe Mozambique iri ku mwanya wa kabiri n'amanota ane.

Igitego cya Gilbert cyatumye u Rwanda rubona inota

Benin niyo ya nyuma mu itsinda