Nirirwaga ndira mbere yuko ababyeyi banyemerera kwinjira mu muziki-Tyla

Nirirwaga ndira mbere yuko ababyeyi banyemerera kwinjira mu muziki-Tyla

 Dec 4, 2023 - 14:17

Umuhanzikazi Tyla yahishuye ko yirirwaga arira ijoro n'amanywa kubera ko ababyeyi be bari baranze ko akora umuziki, kugera ahimbye amayeri yo kubibumvisha.

Icyamamare mu muziki w'Afurika y'Epfo Tyla Laura Seethal uzwi ku izina rya Tyla, yatangaje inzira y'umusaraba yaciyemo kugira ngo yemererwe gukora umuziki, kuko ngo ababyeyi be batabishakaga.

Uyu muhanzikazi, akaba yahishuye ko yirirwaga arira umunsi ku wundi kugera ababyeyi be bavuye ku izima bakemera ko akora umuziki.

Tyla akaba yavuze ko byamutwaye imbaraga nyinshi kubyumvisha ababyeyi be, kubera ko  bumvaga gukora umuziki atari akazi, ahubwo ari ibintu biri aho byo kwishimisha. Ibi uyu muhanzi akaba yabigarutseho ubwo yari i Los Angeles muri USA kuri radiyo 'Power 106 FM'.

Umuhanzikazi Tyla yahishuye ko yirirwaga arira kugira ngo iwabo bemera ko akora umuziki 

Mu magambo ye yagize ati "Ababyeyi bange, ntabwo bari batsimbaraye ku kazi nari gukora, ahubwo bari batsimbaraye kuri nge ku kuba najya muri studio gukora indirimbo, kuko bumvaga ibyo atari akazi. Bakundaga umuziki, ariko bakavuga ko atari akazi, ahubwo ko ari ibintu byo kwishimisha."

Yunzemo ati " Nize ubwenge bwo kwirirwa ndirira umunsi wose, nkababwira ngo nshaka gukora umuziki, ko kandi nta kindi kintu nashakaga gukora. Byari ibintu bikomeye cyane kubibumvisha. Narinzi abakobwa benshi bashatse gukora umuziki ariko iwabo bakabangira burundu bikarangira.

Tyla yahishuye ko iwabo bari baramubereye ibamba baranze ko akora umuziki 

"Nubwo byari bimeze gutyo, ariko ababyeyi bange babikoraga mu buryo bwo kundinda, kuko bumvaga ari byo byiza. Icyakora numvaga ngomba kubikora uko byari kugenda kose."

Tyla, akaba ari mu bakunzwe cyane muri ibi bihe mu ndirimbo yise 'Water' inahatanye muri Grammy Awards 2024. Ku myaka 21 y'amavuko afite, akaba yaratangiye umuziki mu 2019.