Nicki Minaj yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubura Grammy

Nicki Minaj yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubura Grammy

 Feb 2, 2026 - 11:55

Umuraperikazi w’Umunyamerika Nicki Minaj yateje impaka n’uruhurirane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gushyira ahagaragara ubutumwa ku rubuga rwa X burimo ibirego bikomeye, mu magambo asa n’atunga urutoki umuraperi Jay-Z.

Mu butumwa bwe, Nicki Minaj yagaragaje ibyo avuga ko ari imyitwarire n’imikorere ya gipagani iri mu z’umuziki, ariko ibi yabivuze atagaragaje ibimenyetso bifatika. 

Ibyo byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bagira ibitekerezo bitandukanye, bamwe bashyigikira ibyo yavuze, abandi babinenga bavuga ko ari amagambo ashobora guteza urujijo n’ingaruka zikomeye, cyane ko yavuze ko hari abantu bafata abana bakabatambamo ibitambo.

Ibi byabaye mu gihe gito nyuma y’uko Nicki Minaj atashoboye kwegukana igihembo cya Grammy, nubwo yari yitezwe, aho umunyamakuru n’umunyarwenya Trevor Noah yamuvuzeho mu buryo bw’urwenya mu muhango wo gutanga ibyo bihembo.

Kugeza ubu, Jay-Z nta gisubizo aratanga ku mugaragaro kuri ibi birego, mu gihe inzobere n’abasesenguzi mu bijyanye n’amategeko bibutsa ko gutangaza ibirego bidafite gihamya bishobora kugira ingaruka zikomeye mu rwego rw’amategeko.

Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa, mu gihe abakunzi b’umuziki n’abasesenguzi bategereje kureba niba hazabaho ibisobanuro birambuye cyangwa ibisubizo bizatangwa na Jay-Z bivugwa ko ubu butumwa bwarebaga.

Jay-Z ni umuraperi wa kabiri ufite Grammy Awards nyinshi

Nicki Minaj yabaye nkushinja Jay-Z gutanga ibitambo mu maraso y'abana