Nicki Minaj yakeje Lil Wayne biratinda

Nicki Minaj yakeje Lil Wayne biratinda

 Mar 12, 2024 - 17:04

Umuraperikazi Nicki Minaj yarase amashimwe mugenzi we Lil Wayne avuga ko ari we wenyine wamuhinduriye ubuzima.

Umwe mu baraperikazi Isi ifite Onika Tanya Maraj-Petty amazina nyakuri ya Nicki Minaj, yavuze imyato umuraperi mugenzi Lil Wayne avuga ko ari we wenyine wamuhinduriye ubuzima kandi ko ari we muraperi w'umuhanga yabonye kuva Isi yaremwa.

Aya mashimwe Nicki Minaj yayarase Lil Wayne mu gitaramo aheruka gukorera muri Climate Pledge Arena i Washington DC mu mpera z'icyumweru, aho imbere y'abantu barenga 18,300 yaciye bugufi aha icyubahiro uyu muraperi yemeza ko "ari we muraperi mwiza yabonye kuva yabaho."

Nicki Minaj yarase amashimwe Lil Wayne ko yamuhinduriye ubuzima 

Minaj yavuze ko adashobora kubaho hatari Lil Wayne, ndetse ko atari kubasha kumenyakana mu muziki iyo atahaba. Ati "Ndatekereza ko uri umuraperi mwiza mu bariho, kandi warakoze guhindura ubuzima bwange."

Nyamara rero, nubwo Nicki Minaj yavuze ko Wayne ari we muraperi mwiza mubo Isi ifite, ariko kandi hari abavuga ko ahubwo ari we muraperi mwiza kuruta abandi bose.

Hagati aho, reka Nicki Minaj ashimagize Lil Wayne, kuko niwe wamuzamuye muri Label ye Young Money ari nayo akibarizwamo. Minaj w'imyaka 41, akaba yaratangiye umuziki mu 2004 kugeza ubu.

Nicki Minaj aravuga ko Lil Wayne ari we muraperi mwiza yabonye mu buzima bwe