Ndi isezerano rishya muri bibiliya! Rema yongeye kwikomanga ku gituza

Ndi isezerano rishya muri bibiliya! Rema yongeye kwikomanga ku gituza

 Nov 2, 2023 - 11:40

Umuhanzi Rema yongeye kwibutsa ko ari ikirangirire mu muziki ashimangira ko izina rye ritazasibangana kandi ko afrobeats ibaye bibiliya yaba ari isezerano rishya.

Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria akaba yarabaye ikirangirire mu njyana ya afrobeats imwe mu ziri kumurika umuziki wa Nigeria muri ibi bihe, yatangaje ko izina amaze kubaka muri iyi njyana, naho yahagarika kuririmba magingo aya, ryazandikwa mubanyabigwi b'iyi njyana.

Uyu musore w'imyaka 23, akaba yashimangiye ko ibikorwa bye amaze kugeraho bimwemerera kuba yakwandikwa muri bibiliya ya afrobeats. Ati " Iyo afrobeats iba ari bibiliya, nari kuba ndi ku rupapuro rw'imbere nk'isezerano rishya."

Rema aravuga ko izina rye ryakwandikwa muri bibiliya ya afrobeats 

Rema yunzemo ati " Ntabwo nshaka kuvuga ko ngiye guhagarika umuziki aka kanya, ariko ubu ndetse gukora umuziki, amazina yange yaba yanditse muri bibiliya ya afrobeats, niba afrobeats yaba yosohotse nka bibiliya, nazandikwa nk'isezerano rishya ku rupapuro rw'imbere."

Umiririmbyi wa 'Calm down' waherukaga gutangaza ko abahanzi batamwuha kandi basigaye bagendera ku bitekerezo bye kuko ngo bakoresha uburyo bwe bwo kwamamaza, akaba yongeye kuvuga ko ari we muhanzi rukumbi wabashije gukora ibitaramo mu migi Ine yo mu Buhinde abantu bakaba uruvunganzoka.

Ati " Buri kimwe baragishidikanya kandi bagaseka na buri kimwe cyange nubatse. Kuri ubu mpamagarwa 'Indian Boy' kubera ko nagiye mu Buhinde mba umuhanzi rukumbi ukoze ibitaramo mu migi ine abarenga ibihumbi 5000 baritabira. Nta muntu ushobora guhakana uruhare rwange muri afrobeats ku ruhando mpuzamahanga."

Umuhanzi Rema aremeza ko izina rye ritazibagirana mu mateka ya Afrobeats 

Nubwo uyu musore ari kwikomanga ku gituza, ariko kandi afite uruvugiro kuko amaze gukora amateka guhera mu 2018 yatangira kuba inyenyeri mu muziki. Indirimbo Calm down y'uyu musore ikaba yakoze amateka atabarika harimo no kwandikwa muri Gunness World Record.

Ikindi kandi, Rema yegukanye ibihembo bitabarika birimo BET Awards, Trace Awards n'ibindi. Ni mu gihe kandi aheruka no kuba umuhanzi rukumbi wo muri Nigeria waririmbye mu bihembo bya Balloon d'Or.