Nagucumbikiye uri inzererezi! Davido wishyuzwaga birangiye ari we wishyuza

Nagucumbikiye uri inzererezi! Davido wishyuzwaga birangiye ari we wishyuza

 Oct 27, 2023 - 19:24

Nyuma yuko umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido amaze kabiri atorohewe n'abamushinja kuba karyamyenda, yagize icyo avuga, ndetse bamwe mu bamwishyuza abashinja kumubamo imyenda.

Umuhanzi Davido, yatoboye aravuga, avuga kubijyanye n’imyanda amaze iminsi ashinjwa, by’umwihariko uwo ashinjwa na mugenzi we Dammy Kranes, avuga ko na we atigeze ahambwa amafaranga yagombaga guhabwa n’uyu muhanzi urimo ku mwishyuza nka Nyangara, kuko ngo na we yamuhaye ibitero bitatu by’indirimbo mu myaka 9 ishize.

Davido wishyuzwaga yagarutse ari we wishyuza

Dammy Kranes ku munsi wo ku Kabiri, ni bwo yaciye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Davido amurimo umwenda w’indirimbo bakoranye ikabica bigacika “Pere”, asaba Davido gukora uko ashoboye kose akamwishyura, kuko umukobwa we arimo kubura amafaranga y’ishuri.

Uyu munsi anyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Davido yanze kuripfana agira icyo avuga. Yavuze ko niba ari iby’amadeni, na we atigeze ahabwa amafaranga y’ibitero bitatu yashyize mu ndirimbo ya Dammy Kranes mu myaka ikenda ishize.

Dammy Kranes yari amaze iminsi yishyuza Davido byo gupfa

Davido kandi, yibukije uyu muhanzi ubwo yamucumbikiraga igihe kinini mu nzu ye, iherereye Atalanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Davido yagize ati:”Nanjye ntabwo wanyishyuye ibitero bitatu nahaye uwo mwuga wawe wapfapfanye! Niba ari ukwishyuza, ibitero bitatu kimwe gihagaze ibihumbi 150 by’amadorari, ubwo urakuba gatatu. Ikindi kandi, wibuke ibiryo n’icumbi naguhaye mu rugo rwange muri Atalanta, ubwo wari inzererezi.”

Davido na we avuga Dammy Kranes atigeze amwishyura ibitero bitatu yamuhaye

Nyuma y’aya magambo ya Davido, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa noneho ugomba kwishyura n’ugomba kwishyurwa.

Ibi kandi, bije nyuma yuko Davido yari yabanje kuburira abamucanagaho bamwishyuza, ababwira ko nabagarukana, adashaka uzamusaba imbabazi.