Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ibihembo bya 'Video Vixen Awards

Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ibihembo bya 'Video Vixen Awards

 Sep 10, 2025 - 21:51

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bizwi nka 'Video Vixen Awards' ku bakobwa bagiye bagaragara mu mashusho y'indirimbo nyarwanda zitandukanye zigakundwa kurusha izindi.

Ni ibihembo bizatangwa tariki 11 Ukwakira 2025, kuri Onomo Hotel, aho bizaba byitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye byiganjemo abafite aho bahuriye n'umuziki.

Manzi Rona, umuyobozi w'ibi bihembo yabwiye The Choice Live ko abazabyitabira bazagira umwanya wo gutaramirwa n'abahanzi bakunda n'ibindi byiza byinshi babahishiye ndetse bakazagira n'umwanya wo gutambuka ku itapi itukura, aho kwinjira azaba ari 5000 na 10,000 Rwf.

Ati "Twagize umwanya wo kwitegura nubwo twatinze muzaze tubane twishimira uruhare rw'abari n'abategarugori mu buhanzi.

"Mwitege gutaramirwa n'abahanzi mukunda, umuziki uvanze neza waba Djs bameze neza ndetse n'umwanya mwiza wo kunyura ku itapi itukura."

Ni ibihembo bagombaga gutangwa muri Werurwe 2025, gusa haza kubaho impamvu zitabaturutseho biba ngombwa ko babyigiza inyuma kugira ngo barusheho kwitegura.

Ni ibihembo bitangwa na sosiyete ya 'Chufa Company Ltd', bikaba byaratanzwe ku nshuro ya mbere muri Nyakanga 2023.