Miliyoni zirenga 40 Frw z'imishahara ya buri kwezi muri Rayon Sports zizava he?

Miliyoni zirenga 40 Frw z'imishahara ya buri kwezi muri Rayon Sports zizava he?

 Jul 27, 2023 - 04:32

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yamaze impungenge abafana bayo bafite ikibazo cy'aho imishahara y'abakinnyi basinyishijwe izava, ariko abibutsa ko ikipe ari iy'abafana bayo.

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ni amakipe abiri yaryoheje isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda muri iyi mpeshyi, aho zombi zasinyiahije abakinnyi benshi bitezweho ibitangaza, bituma abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategerezanyije amatsiko uko shampiyona izaba imeze.

Ku ruhande rwa APR FC nk'ikipe ifite isoko ihoraho y'amafaranga yayo nta mukunzi wayo ujya agira ikibazo cy'imishahara y'abakinnyi, gusa ku ruhande rwa Rayon Sports ho siko bimeze kuko umwaka ku wundi bigoye ko shampiyona yarangira nta kibazo cyo guhemba abakinnyi cyumvikanyemo.

Kuri ubu biravugwa ko iyi kipe yambara ubururu n'umweru igiye kujya itanga miliyoni ziri hagati ya 45 na 50 z'amanyarwanda ku mishahara izajya ihemba buri kwezi, ibi bikaba bikomeza kuzamura ibibazo abakunzi ba ruhago mu Rwanda by'umwihariko abafana ba Rayon Sports bibaza niba iyi kipe izabasha kubahemba umwaka wose nta kibazo kibayemo.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yagiranye na Radio Rwanda, yamaze impungenge abakunzi bayo kuri iki kibazo ariko anabibutsa ko kugira ngo ibikorwa byose by'ikipe bigende neza nabo bagomba kubigiramo uruhare.

Uwayezu ati:"Abafana nibyo ndabumva, izo mpungenge zigomba kubaho. Ni nk'uko bagira impungenge z'uko utagura abakinnyi beza, ibyo byose bibaho, ariko byose bigomba kugendana. Mu buzima uretse n'ubwa Rayon Sports, mu buzima busanzwe nta gihe uzavuga ngo ibibazo birarangiye. 

"Icyo twakoze ni iki? Reka twubake ikipe ikomeye igomba gukora akazi iteganywa gukora, igomba gukina shampiyona, igomba gutwara ibikombe. Noneho ariko no ku rundi ruhande, turwane no gushaka amafaranga yo kubahemba.

"Ntabwo dufite ingengo y'imari twahawe na leta iri hariya ku buryo dusinya imishahara ikagenda buri kwezi, yose ni kuyashakisha. Ayo yose bumva agura abakinnyi, agira gute, ni kuyashakisha. Iyo tubasaba ngo nibadufashe tugure umukinnyi ni kuyashakisha.

"Ibyo babimenye Rayon Sports nta handi ikura ni mu bantu bayo, niho ha mbere. Ejo ntibizabatangaze nitubabwira duti twabaguriye abakinnyi nibyo namwe mugura undi ariko uku kwezi kuratugoye muze tubahembe dore barimo barakora akazi. Kuko ikipe igomba kuba iyacu, iyo nibyo bitekerezo bya mbere bigomba kumvikana.

"Noneho rero izo mpungenge, turagerageza ibishoboka. Turifuza ko bitaba, twese nabo babitekereze gutyo. Turarwana no kuyashakisha, turizera ko ibihe tugiyemo nibyo byiza kurusha ibyo tuvuyemo. Nibyo tuvuyemo twaragowe hakazamo utubazo tukadukemura, ariko n'ubu ibibazo ntibizabura, na Manchester igira ibibazo, Real na PSG, buri muntu ku rwego rwe agira ibibazo.

"Natwe rero twakoze icyo tugomba gukora, gushaka abakinnyi beza, iyo mishahara, ayo mafaranga tuzarwana nayo tuyashake twese dufatanyije."

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye ndetse n'abatoza, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino 2023/2024 aho ifitemo akazi katoroshye.

Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino wa gicuti izakina na Vitalo yo mu Burundi ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 nk'uko byemejwe na Uwayezu jean Fidele, ndetse na Rayon Day izakurikira mbere yo gukina umukino wa Super Cup na APR FC.

Jean Fidele avuga ko mu gihe aba-Rayon bashyira hamwe amafaranga atazabura