Meghan Markle yateye ihungabana Prince Harry

Meghan Markle yateye ihungabana Prince Harry

 Apr 15, 2025 - 17:08

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry aratangaza ko yagize ihungabana rikomeye nyuma y'uko umugore we Meghan Markle akinnye muri filime asomana n'abandi bagabo ndetse bakanaryamana.

Abantu ba hafi y'Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry baratangaza ko uyu mugabo atishimiye ko umugore we Meghan Markle yakinnye muri filime y’uruhererekane ‘Suits’, aho Meghan yakinnye asomana n'abandi bagabo ndetse bagakora n'imibonano mpuzabitsina ibyamuteye ihungabana.

Ikinyamakuru Radar Online cyatangaje ko mu minsi ishize ubwo Harry na Meghan Markle barimo baganira n’abajyanama b’imibanire aribwo Harry yahishuye ko yababajwe cyane no kubona ibyo Meghan yarakinnye muri iyi filime.

Harry yavuze ko yatewe ihungabana no kubona umugore we asomana, aryamana n’abandi bagabo muri iyo filime.

Icyamubabaje kurusha ibindi ngo ni uko aya mashusho ya Meghan akina ibi azahoraho ndetse ko n’ubu akerekanwa kuri televiziyo zitandukanye.

Harry akaba ari inshuro nyinshi akunze kugaragaza ko atanyurwa n'akazi k'umugore we ko gukina filime, ndetse uyu muryango ukunze kuvugwamo bomboribombori hafi yo gutandukana.

Prince Harry biremezwa ko yagize ihungabana kubera Meghan Markle