Meghan Markle mu manza na murumuna we

Meghan Markle mu manza na murumuna we

 Jul 17, 2023 - 05:55

Nyuma y'imanza z'urudaca Meghan Markle n'umugabo we Prince Harry banyuzemo muri uyu mwaka, uyu mugore aracyafite urubanza rumutegereje.

Meghan Markle agiye  kongera kugaragara mu rukiko na none, kubera ko uyu mugore agomba kuburana urubanza rwo gusebanya aregwamo na mushiki we.

Ikirego cyo gusebanya na mushiki we cyatangiye muri Werurwe 2022, ariko uwunganira Markle avuga ko uyu mugore wa Prince Harry nta cyo bimubwiye.

Meghan Markle arimo kwitegura kuburana na murumuna we 

Ariko, nyuma y’umwaka umwe, Meghan yiteguye gusubira mu rukiko kugira ngo na we atange ubuhamya bwe.

Impande zombi zasabye itariki y'urukiko kugira ngo zikemure ibibazo birebana n'uru rubanza, kandi Meghan Markle yizera rwose ko azatsinda uru rubanza.

Samantha, mushiki wa Meghan Markle, yifuje cyane gukuraho ibyo Meghan yavuze byerekana ko bombi bataziranyi.

Samantha akomeza avuga ko yari umuntu w'ingenzi mu burere bwa Meghan, nubwo agaragaza ko se na nyina na bo basebejwe.

Meghan yabwiye Netflix ati: "Nabanaga na mama mu mibyizi na data mu mpera z’icyumweru, data yabaga wenyine kandi yari afite abandi bana babiri bakuze bimukiye iwe."

Icyakora, aganira na Newsweek, Samantha yabeshyuje aya magambo, avuga ko ari ugusebanya, kuko Meghan yabanye na se igihe cyose, ndetse ko ahubwo yasuraga nyina gusa mu mpera z'icyumweru.

Meghan Markle ashinjwa na murumuna we gusebya se

Umwunganizi wa Samantha yabwiye Newsweek ati: "Akenshi, yatwaraga Meghan ku ishuri cyangwa akajyana na se igihe yabaga atwaye. Nyuma y’ishuri Samantha na Thomas Markle bamufashaga  gukora umukoro we.

“Mu bwana bwabo, Meghan yabaye hafi ya mukuru we, nubwo amurusha imyaka 17.”

Itariki y'urukiko kuri uru rubanza ntiratangazwa.