Rubio yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu biro bya Perezida (Oval Office), aho yahakanye amakuru yavugaga ko Leta ya Amerika yasabye Iran kutitabira iryo rushanwa ry’igikombe k’isi.
Rubio yasobanuye ko ikibazo gihari kitareba abakinnyi, ahubwo gishobora kuba ku bantu bazoherezwa hamwe n’ikipe bashobora kugira aho bahurira n’ibya politiki n’igisirikari.
Yagize ati:“Nta muntu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze abwira Iran ko itemerewe kwitabira.”
Yongeyeho ko hari impungenge ku bantu bamwe bashobora kujyana n’ikipe ya Iran, cyane cyane abakekwaho kuba bafitanye isano n’Igisirikare cya Iran (IRGC), Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko umudipolomate wihariye wa Amerika, Paolo Zampolli, yaba yarasabye ko igihugu cya Donald Trump n’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku isi FIFA, bashobora gusimbuza Iran n’u Butaliyani muri iryo rushanwa.
Gusa Rubio yahakanye ibyo, ashimangira ko abakinnyi ba Iran bagomba gukomeza imyiteguro yo gukina iri rushanwa nk’ibindi bihugu byose byabonye tike ibijyana muri iki gikombe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
