Intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, M23 yabahoje agace ka Kamandi-Lac mu mirwano ikarishye yabasakiranyije na FARDC, FDLR, Wazalendo n'abandi barwanyi.
Kamandi-Lac ifashwe nyuma y'uko M23 yari imaze gufata akandi gace ka Kamandi-Gite.
Kamndi-Lac akaba ari umujyi uri ku nkombe y'iburasirazuba bw'ikiyaga cya Edward muri Shoferi ya Batangi ho muri Teritwari ya Lubero.
M23 yatangaje ko ishaka gukomeza kwigarurira indi midugudu nka Taliha, Kiserereka na Lunyasenge mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero.
Ibi biri kuba nyuma y'uko M23 imaze iminsi yigarurira ibindi bice, aho yigamba kuri Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi ko ingabo ze ziri guta urugamba bagasiga ibiribwa n'amasasu bakabyitwarira.
