Kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wahamije ko wafashe umujyi wa Minova uri muri Teritwari ya Kalehe mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Amakuru y'ifatwa rya Minova yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere nijoro, kugera ubwo kuri uyu wa Kabiri M23 yabyemezaga ndetse amashusho akomeje gucicikana kuri interineti agaragaza abarwanyi b'uyu mutwe batembera muri uyu mujyi.
Kuba Minova yafashwe bivuze ko inzira y’amazi ndetse n’ubutaka yahuzaga Umujyi wa Goma n’ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ifunzwe burundu.
Magingo aya M23 irahabwa amahirwe yo kuba yakigarurira umujyi wa Goma dore ko uyu mutwe usanzwe ugenzura n'ibindi bice birimo Masisi na Sake nabyo birimo inzira zerekeza i Goma.
