M23 vs FARDC: Urugamba rwambikaniye mu nkengero z'ikibuga cy'indege cya Goma

M23 vs FARDC: Urugamba rwambikaniye mu nkengero z'ikibuga cy'indege cya Goma

 Jan 26, 2025 - 11:18

Imirwano n'injyanamuntu mu Burasirazuba bwa Repubuylika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe wa M23 ushaka gufata umujyi wa Goma ku kabi n'akezi. Uko byifashe ku mirongo y'imbere ku rugamba.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 iramukiye mu  bice bimwe na bimwe bya Goma dore ko abarwanyi b'uyu mutwe barangije kuwugota.

Amakuru atauruka i Goma aremeza ko M23 iri mu bilometero bike uvuye ku kibuga cy'indege cya Goma ndetse hakaba hari kubera urugamba rukomeye.

Kugera magingo aya, urusaku rw'imbunda nini n'intoya ziri kumvikana i Goma no mu nkengero, mu gihe abaturage bakomeje guhunga bava muri Teritwari ya Nyiragongo.

Abaturage bahunga n'abo mu bice bya Kanyarutchinya, Bushagara na Buvira, harimo n’abaturage. Bamwe bo mu midugudu ya Bushwaga, Buhombo, Kiheru na Murambi, berekeza mu Mujyi wa Goma.

Ku rundi hande kandi, FARDC yakuye ingabo n'ibikoresho mu bice bya Kibumba berekeza i Goma ibyatumye M23 ihita ifata agace ka Kanyamahoro.

Imirwano irarimbanyije, mu gihe M23 yahaye amasaha 48 FARDC yo kuba yikuye mu mujyi Goma ku neza cyangwa bakarwana kugera ku wa nyuma.

Nyamara ibi abayobozi ba Congo ntibabikozwa kuko bakomeje guhamagarira abaturage gushyigikira ingabo kugira ngo zirinde Goma.