M23 na FARDC bakomeje kujwigirizanya|M23 yashyizeho abayobozi bashya

M23 na FARDC bakomeje kujwigirizanya|M23 yashyizeho abayobozi bashya

 Jan 24, 2024 - 13:02

Intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa DR-Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe wa M23, aho muri Mweso bikomeje kudogera|M23 yashyizeho abayozobi bashya mu bice iyobora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama 2024 imirwano yakamejeje mu duce twa Gaza na Kanyangohe hagati y'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23, aho biri kwemezwa ko ingabo za Leta ari zo zatangije iyi mirwano ya none.

Iyi mirwano ibaye mu gihe n'ubundi mu gace ka Mweso kamaze iminsi karabaye isibaniro ry'urugamba, aho M23 iri kuraswaho hakoreshejwe dorone z'intambara zavuye mu bushinwa, ndetse n'indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zituruka i Kinshasa zikaza gutanga umusada.

Ku rundi ruhande, Lawrance Kanyuka Umuvugizi wa M23 yemeje ko imwe muri izo dorone ya FARDC yo mu bwoko bwa CH-4 yarasiwe i Kibumba. Icyakora Leta ya DR-Congo ntacyo iratangaza kuri aya makuru. Izi dorone bikaba bivugwa ko FARDC ifite enye, gusa mu gihe bategereje izindi eshanu zizava mu Bushinwa.

Hagati aho, Bertrand  Bisimwa umuyobozi w'umutwe wa M23 yatangaje ko bashyizeho abayobozi bashya muri Teritwari ya Rutshuru kugirara ngo abaturage bakomeze kubona serivisi zitangwa n'ubuyobozi.Uwagizwe umuyobozi muri iki gice, akaba ari Prince Mpabuka,aho azungirizwa na Dr Bolingo Salomon.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa, bigaragara ko Kanyamarere Desire yagizwe umuyobozi w'umugi wa Bunagana, Katembo Julien agirwa umuyobozi w'umugi wa Kiwanja, mu gihe Maguru Celestin yagizwe umuyobozi wa Rubare.

Mu buyobozi bwa M23 imbere, Rukomera Desire yagizwe umuyobozi w'ishami ry'ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango bashya, aho azungirizwa na Uzamakunda Pascal ndetse na Kulu Jean-Lous. Ishami rishinzwe imari n'umusaruro ryashinzwe Bahati Musanga uzungirizwa na Mupenzi Jean Bosco.