Logan Joe yatangaje iherezo ry’ibyo we na Ish Kevin batangajweho na RIB

Logan Joe yatangaje iherezo ry’ibyo we na Ish Kevin batangajweho na RIB

 May 30, 2024 - 06:53

Nyuma y’uko umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thiery atangaje ko umuhanzi Logan Joe na Ish Kevin bari mu basangiraga ibyibabo n’abari bafashwe bakekwaho kwiba no kwambura iby’abandi, Logan Joe yavuze ko baje gusanga harabyeho amakosa yo kwandika ibitari byo.

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiriye inkuru y’abana bafashwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bakurikiranyweho ibyaha bw’ubwambuzi no kwiba iby’abandi nk’uko n’abantu batandukanye bagiye batanga ubuhamya ko na bo babambuye ndetse bakabafatana bimwe mu byo bari bibye bisubizwa ba nyirabyo.

Ubwo RIB yerekanaga abari bakurikiranyweho ibi byaha imbere y’itangazamakuru, umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thiery, yatangaje ko bamwe mu bantu  bamenye ko basangira ibyibano n’abakekekwaga, yatunguranye avugamo abahanzi babiri Logan Joe ndetse na Ish Kevin.

Icyo gihe nibwo byaje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse umuhanzi Ish Kevin yaje kunyura ku rukuta rwe rwa X avuga ko aba bana ataziranye na bo, ko ahubwo bari kubabeshyera no gushaka kwanduza izina ryabo.

Ish Kevin yavuze ko agomba kujya kuri RIB agasobanura ibintu byose uko bimeze ndetse basanga ntaho aziranye na bo bagategeka ibinyamakuru gusiba no gukora inkuru ibahanaguraho icyasha, gusa kuva icyo gihe byarangiriye aho ntawe wongeye kugira amakuru amenya y’uko byarangiye.

Logan Joe utarigeze agira ikintu abitangazaho cyane, mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yongeye ashimangira ko bariya bana ntaho baziranye ko ahubwo baje gusanga harabayeho kwandika amakosa bituma umuvugizi wa RIB asoma ibitari byo.

Yagize ati “Sinzi niba mwarabonye amashusho ariko yari arimo kubisoma […] uwabyanditse ni we wakoze amakosa kuko akazi k’umuvugizi kari ako gusoma ibyanditse.”

Uyu muhanzi avuga ko ku giti cyabo nta ngaruka byabagizeho kuko na bo batari babizi kandi ikintu utazi ntabwo gishobora kukugiraho ingaruka ariko avuga ko nko ku bantu babo ba hafi n’umuryango byarabahangayikishije.