Mu gihugu cy’u Buhinde, abafana b’umupira w’amaguru bateje imvururu zikomeye mu kibuga cya Salt Lake Stadium giherereye mu mujyi wa Kolkata, nyuma yo kutabona icyamamare ku Isi, Lionel Messi, mu birori byari byateguwe.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko abafana benshi bari bateraniye muri icyo kibuga bifuzaga kubona Messi no gufata amafoto na we. Gusa kubera umubyigano ukabije w’abantu, benshi ntibabashije kumusatira cyangwa kumubona neza.
Byongeye, Lionel Messi yavuye mu kibuga mbere y’igihe, ibintu byarakaje abafana bikabije, bituma bamwe batangira kurunda amacupa, kwangiza intebe n’ibindi bikoresho byo mu kibuga.
Nyuma y’aya mahane, Minisitiri Mukuru wa Leta ya Bengal y’Iburengerazuba, Mamata Banerjee, yasohoye itangazo asaba imbabazi Lionel Messi ndetse n’abafana be ku Isi hose, avuga ko ibyabaye bibabaje kandi bidakwiye.
Yagize ati:“Nsabye imbabazi Lionel Messi, ndetse n’abakunzi bose b’imikino n’abafana be, kubera iki gikorwa kibabaje cyabereye mu kibuga.”
Lionel Messi yateye Abahinde uburakari bukabije

