Leroy Sané wakubiswe igipfunsi na Sadio Mane yagejeje ubusabe ku buyobozi

Leroy Sané wakubiswe igipfunsi na Sadio Mane yagejeje ubusabe ku buyobozi

 Apr 14, 2023 - 05:41

Nyuma y'iminsi mike Sadio Mane akubise igipfunsi Leroy Sane nyuma y'umukino Bayern Munich yatsinzwemo na Manchester City, Sane yasabye ubuyobozi bwa Bayern Munich ko butakwirukana uyu munya-Senegal.

Mu mukino wa kimwe cya kane cya UEFA Champions League nibwo habayeho kutumvikana hagati ya Sadio Mane na Leroy Sane bakinana, byaje no gutuma Mane akubita Sane ubwo bari bageze mu rwambariro umukino urangiye.

Mu itangazo Bayern Munich yashyize hanze ejo ku wa Kane, yemeje ko Sadio Mane yahagaritswe akaba atari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha ku mukino ifitanye na Hoffenheim kuri uyu wa Gatandatu ndetse akaba azacibwa n'amafaranga.

Ibi byose byabaye nyuma y'uko habaye inama yarimo Sadio Mane na Leroy Sane ndetse n'abayobozi ba Bayern Munich, hakabaho kwiyunga no gusaba imbabazi bagenzi babo.

Mu bindi bihano byavugwaga ko uyu munya-Senegal ashobora guhabwa harimo no kuba haseswa amasezerano ye, akaba yakwirukanwa muri iyi kipe ataramaramo n'umwaka umwe dore ko yayigezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Liverpool.

Bamwe mu bayobozi basabiye Sadio Mane kwirukanwa(Image:Getty)

Bivugwa ko Oliver Khan ndetse na Hassan Salihamidzic baba aribo bayoboye mu kwifuza gutandukana na Mane, ariko inkuru dukesha ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ivuga ko Leroy Sane yaba yafashe iya mbere agasaba ubuyobozi bwa Bayern Munich ko batakwirukana Sadio Mane ndetse bakaba bahise babivaho.

Bayern Munich yatakaje umukino ubanza itsinzwe na Manchester City ibitego 3-0, izakora uko ishoboye mu mukino wo kwishyura uzabera i Allianza Arena ngo irebe ko yabyishyura igasezerera Pep Guardiola wahoze ayitoza ikagera muri kimwe cya kabiri.

Usibye kuba Sadio Mane yabaye ahagaritswe, hagaragaye amashusho we na Leroy Sane bakorana imyitozo ndetse byitezwe ko bose bazaba bari mu ikipe izakina umukino wo kwishyura na Manchester City.

Sane yasabye ubuyobozi ko Mane atakwirukanwa(Net-photo)