Larry Ellison yahigitse Elon Musk ku mwanya  wa mbere w'umuntu ukize ku isi

Larry Ellison yahigitse Elon Musk ku mwanya wa mbere w'umuntu ukize ku isi

 Sep 11, 2025 - 14:51

Elon Musk yamaze gutakaza umwanya yari amaranye hafi umwaka wose nk’umuntu ukize cyane ku isi, aho yasimbuwe na Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle ndetse akaba n’inshuti ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Amakuru y’ubukungu yagaragaje ko umutungo wa Ellison wageze kuri miliyari 393 z'amadorari  gitondo cyo ku wa Gatatu, urenza miliyari 385 z'amadorari za Musk.

Iri zamuka ryaturutse ku kongera agaciro kw’imigabane ya Oracle, igize igice kinini cy’umutungo wa Ellison, aho yazamutse hejuru ya 40%. Ibi byatewe n’icyizere gishyashya kompanyi yabonye mu bucuruzi bwayo bw’ibikorwa remezo hamwe n’amasezerano akomeye ajyanye n’ubwenge buhangano (AI).

Ku ruhande rwa Musk, uruganda rwe rukora imodoka z’amashanyarazi Tesla ruri kugarizwa n’impungenge z’abashoramari. Ibi byaturutse ku kuba guverinoma ya Trump iri gusubiza inyuma gahunda zo guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse no ku bwinuba bw’abakiriya batishimiye uruhare rwa Musk mu bya politiki.

Oracle  yo iherutse kungukira ku gukenerwa cyane ibikorwa remezo by’amazu abikwamo amakuru (data centers). Biteganyijwe ko inyungu zayo muri uyu murongo w’ubucuruzi zizazamuka ku kigero cya 77% muri uyu mwaka, zikagera kuri miliyari 18 z'amadorari, kandi hakaba hitezwe indi myinjirize ikomeye mu gihe kizaza.

Ibi bisobanuye ko Larry Ellison ubu ari we uyoboye urutonde rw’abantu bakize cyane ku isi, asimbuye Elon Musk wari waramaze igihe ari ku isonga.

Elon Musk yakuwe ku mwanya wa mbere 

Larry Ellison yahigitse Elon Musk ku mwanya wa mbere