Lady Gaga yashyize imbaraga zose mu kwambura uwamugiriye neza

Lady Gaga yashyize imbaraga zose mu kwambura uwamugiriye neza

 Jun 11, 2023 - 13:40

Umuhanzikazi Lady Gaga nyuma yo kwemerera umurengera umuntu wese wamusubiza imbwa ze akunda cyane zari zibwe, yatangiye urugamba rwo kwambura uwazimusubije.

Lady Gaga arimo kugerageza gukwepa ikirego kimusaba kwishyura amadorari ibihumbi 500 ku muntu wagaruje imbwa ze ebyeri zo mu bwoko bwa French Bulldog, avuga ko uyu mugore wazigaruye ari na we uzi uko zibwe.

Lady Gaga nyuma yo kusubizwa imbwa ze akomeje gutera imigeri

Imbwa ebyiri z'uyu muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo nka Bad Romance, zibwe mu 2021 zinyazwe Ryan Fischer wari ushinzwe kuzitembereza, wanarashwe bikomeye bikarangira apfuye.

Umugore watoraguye ibi bibwana, Jennifer McBride, yabishyikirije uyu muhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya pop, kuri uwo  munsi Gaga yashyiraga kuri Twitter ko azishyura igice cya miliyoni y'amadolari kugira ngo bagarure imbwa ze neza.

Muri Gashyantare, McBride yareze Gaga nyuma yo kutabona igihembo cy'amafaranga nyuma yo gusubiza imbwa nyirazo, avuga ko uyu muhanzi yabisobanuye neza ko nta kibazo kizabazwa umuntu uzazimugarurira.

Ariko, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru CBS News, ngo uyu muhanzikazi yatangiye gutera imigeri.

Umwunganizi wa Gaga ati: “Urega, Jennifer McBride arashaka kungukira mu kugira uruhare mu cyaha. Amategeko ntabwo yemerera umuntu gukora icyaha hanyuma anabyungukiremo.”

Abunganira Gaga bavuze ko McBride yavuze ko yasanze imbwa mu muhanda ku bw'amahirwe kandi ko nta gitekerezo yari afite ko ari iz'uyu muhanzikazi.

Mu gihe, bivugwa ko ari mu bantu bari aho icyaha bakanagira uruhare muri ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Lady Gaga yari yemereye igice cya miliyoni y'amadorari umuntu wese wamusubiza imbwa ze, kandi akayamuha nta yandi mananiza abayeho

McBride arega Gaga  kutubahiriza amasezerano, uburiganya n'amasezerano y'ibinyoma, no kudasoboza ibyo yiyemeje.

Arasaba kandi amafaranga y’indishyi z’akababaro, n’indishyi zo gukomerekera mu kazi, ariko abunganira Gaga bavuze ko nta muruho yigeze agira mu kugarura imbwa.

Tariki ya 10 Nyakanga, ni bwo hateganijwe iburanisha ku cyifuzo cyo kuburizamo iki kirego.