Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaze, yahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi. Muri uyu mwaka 2024, Abanyarwanda n'Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 30.
Buri tariki muri iyi minsi 100, ikaba yaragiye ibamo ubwicanyi bukabije. Mbere y'uko tureba ibyaranze itariki ya 10 Mata, dore ibyaranze itariki ya 09 Mata 1994.
None, reka turebe ibyabaye ku ya 10 Mata 1994:
- Abatutsi barenga 7564 biciwe muri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Konombe.
-Abatutsi barenga 2522 biciwe i Karembure muri Gahanga.
- Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye mu bitero by'Umwami Faysal abarwayi 29 bahasiga ubuzima naho abandi 70 barakomereka.
- Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora, no mu kigo cya ISAR Karama barishwe bose. Kuri ubu, ni mu Karere ka Bugesera.
- Kuva tariki ya 10-15 Mata 1994, Abatutsi bajyanwaga n'abasirikare ku bicira muri Camp GP ku Kimihurura (mu nzu bitaga CND).
-Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kiziguro bose barishwe. Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
- Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo barishwe.
- Interahamwe zo muri Komini ya Giciye ku Gisenyi zishe Abatutsi barenga 14500, bari bahungiye ku ngoro ya Muvoma MRND Palace, harokoka Abatutsi babiri gusa.
-Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziturutse i Byumba, zageze i Kigali muri CND gufasha abasirikare ba FRP barimo kurokora Abatutsi bicwaga muri Kigali.
"Twibuke Twiyubaka "
