Kuki nta bahanzi bagikunda gutegura ibitaramo byabo ku giti cyabo?

Kuki nta bahanzi bagikunda gutegura ibitaramo byabo ku giti cyabo?

 Aug 28, 2024 - 12:46

Umuziki Nyarwanda ni kimwe mu bintu bikomeje kugenda bitera imbere bigana ku rwego mpuzamahanga ugereranyije n'urwego wahozeho mbere, gusa na none iyo urebye usanga hari ibikibura nko kuba umuhanzi yakwitegurira igitaramo cye adategereje aho azatumirwa gusa.

Iyo urebye muri iyi minsi usanga nta muhanzi Nyarwanda ugipfa gutinyuka ngo abe yakora igitaramo cye ku giti cye, ahubwo ugasanga abenshi basigaye bategereza ko hari uwabatumira mu gitaramo cye akabaha akazi.

Aha niho umuntu ahita yibaza niba ari ubunebwe abahanzi baba bafite cyangwa se kwirinda kujagarazwa mu mutwe no gutegura ibitaramo, bagahitamo kwirira make ariko atarimo imvune nyinshi.

Bamwe bashobora gutekereza ko ikibanze ari uko umuhanzi aba yabonye amafaranga amutunga, akabona n'andi azajyana muri 'studio' gukora ibindi bihangano akumva ko bihagije.

Nyamara ariko ku rundi ruhande si ibintu byiza ko umuhanzi yamara imyaka igera ku 10 nta na rimwe arategura igitaramo cye, kuko iyo umuhanzi yateguye igitaramo ku giti cye bituma abona urwego abantu bamufataho bitewe n'uburyo baje kumushyigikira, akaba yabikuramo isomo ry'ibyo agomba guhindura cyangwa kongeramo imbaraga.

Ni ibintu biba bibabaje kubona umuhanzi nka Kidumu Kibido aza mu Rwanda akahakorera igitaramo cyo kwizihiza ibitaramo bigera mu 100 yahakoreye, nyamara mu Rwanda hari abahanzi batangiriye rimwe umuziki ariko batarageza kuri uyu mubare, ndetse kugeza n'ubu akaba atagira igitekerezo cyo gukora igitaramo cye, bitewe n'uko aba yumva atiyizeye ahubwo aba yumva azashya.

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda usanga baba bafite ubwoba ko nibaramuka bateguye ibitaramo bashobora gushya, nyamara dufite ingero zifatika z'ababigerageje kandi bigenda neza.

Muri Werurwe 2024, abantu ntibazibagirwa igitaramo Platin P yakoze yise 'Baba Experience', cyari kigamije kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki harimo 3 amaze akora ku giti cye nyuma y'isenyuka rya dream Boys.

Abibuka neza, iki gitaramo kitabiriwe ku bwinshi ndetse kigenda neza kugera ubwo bamwe basabaga ko hategurwa ikindi kiciro cya kabiri cyangwa bikajya biba buri mwaka.

Abantu kandi ntibakwibagirwa igitaramo Riderman na Bull Dogg baherutse gukorera muri Camp Kigali cyo kumurika album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko', kugeza ubwo abantu batashye ubona ko batanyuzwe, ahubwo bagasaba ko bazongera bagategura ikindi.

Mu bindi bihugu byateye imbere mu muziki usanga hari abahanzi baba bafite ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'igihugu buri mwaka bamenyekanisha ibihangano byabo, ni mu gihe mu Rwanda usanga umuhanzi yumva ko kuba yazengurutse mu bitangazamakuru bitandukanye biba bihagije ubundi agategereza abazamutumira mu gitaramo akaboneraho no kwamamaza album ye.

Iyo uganiriye n'abahanzi batandukanye bakubwira ko impamvu badakunda gukora ibitaramo byabo ku giti cyabo, usanga biterwa n'ubushobozi buke, aho usanga kubona abaterankunga ari ikintu kigoye cyane kandi ko udashobora gutegura igitaramo wenyine ngo ubibashe, bityo bagahitamo kuba babiretse.

Ni mu gihe ku ruhande rw'ibigo bikunze gutera inkunga ibitaramo by'abahanzi batandukanye, bavuga ko mu gihe umuhanzi yabazaniye igitekerezo (umushinga) akabereka uburyo bazakorana kandi impande zombi zikunguka, nta cyababuza gutera inkunga igitaramo cyabo, ahubwo ikibazo ni uko usanga bitinya cyangwa bakajyana imishinga iteguye nabi.