Koreya ya ruguru yahaye ikaze abakerarugendo

Koreya ya ruguru yahaye ikaze abakerarugendo

 Aug 15, 2024 - 13:42

Koreya ya Ruguru yatangaje ko guhera mu ntangiriro z'ukuboza irajya yakira abakerarugendo mpuzamahanga, ni nyuma y'uko nta mukerarugendo waherukaga gukandagiza ikirenge muri iki gihugu.

Igihu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kigiye gufungura imipaka ku bakerarugendo b’abanyamahanga guhera mu Kuboza 2024.

Ku ikubitiro  umujyi wa Samjiyon uherereye mu majyaruguru y’iki gihugu ni wo uzafungurirwa abakerarugendo mbere y’indi mijyi, iki cyemezo gishimangira ko iki gihugu kiteguye  kwakira abanyamahanga.

Iki cyemezo cyafashwe  nyuma y’uko iki gihugu gisa nicyafunguriye imipaka bimwe mu bihugu by’incuti zacyo.

Icyakora Koreya ya ruguru imaze gufungura ingendo zimwe na zimwe z’indege mpuzamahanga ndetse yagiye inasurwa  n’intumwa z’ibihugu by’amahanga harimo na ba mukerarugendo b’Uburusiya basuye Koreya ya ruguru mu ntangiriro z’uyu mwaka.