KNC yasabwe kuyobora Ferwafa avuga ibiteye ubwoba yakora

KNC yasabwe kuyobora Ferwafa avuga ibiteye ubwoba yakora

 Apr 21, 2023 - 06:16

Umunyamakuru akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yahamije ko abaye perezida wa Ferwafa yaba yiteguye kujyanwa i Mageragere, i Rusororo cyangwa guhunga igihugu bitewe n'ibyo yakora.

Iminsi igiye kuba itatu amabaruwa acicikana mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda aho abayobozi bakuru bari kwegura, abandi bakozi nabo bagasezera ku mirimo yabo nyuma ya bombori bombori zimaze iminsi muro iri shyirahamwe.

Mu bamaze kwegura babanjirirjwe na Nizeyana Mugabo Olivier wari perezida wa FERWAFA akaba yaranakurikiwe na Muhire Henry Brulart wari umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe.

Mu bagiye bashyirwa mu majwi ko bashyigikirwa mu gihe baba bafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Ferwafa harimo Kakooza Nkuliza Charles usanzwe ari perezida wa Gasogi United.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro Rirarashe cya Tv na Radio 1, iki kibazo cya Ferwafa cyagarutsweho, maze Mutabaruka ahera ko abwira KNC ati:"Ariko ubundi wayoboye Ferwafa?"

KNC yavuze ko bitashoboka ko ayobora Ferwafa ariko aramutse anayiyoboye yaba yiteguye ko abantu bagomba kumuyoboka bagakora ibyo amategeko ateganya, cyangwa akagambanirwa akajyanwa I Mageragere gufungwa, cyangwa akicwa akajyanwa i Rusororo cyangwa se agahunda igihugu.

Ati:"Reka rero nkubwire. Uko nteye urabizi, hashya. Abantu bayoboka bagakora ibikwiye cyangwa nagambanirwa nkajya Mageragere cyangwa nkahunga igihugu cyangwa nkajya i Rusororo, uwo ni wo mucyo. Ibintu ni bibiri; ni ukuyoboka ibintu bigakorwa uko bigomba gukorwa cyangwa se nkavuga nti ndapfuye."

Yakomeje ati:"Reka mbabwire, hari ibintu bibiri. Birakunda cyangwa biraguhitana, ibyo bindi byo kuvuga banabyumve, ngo kanaka yaje ngo gutya na gutya, oya, ni ukuvuga ikintu kitwa amategeko, ntabyo kuza guhengerekereza amategeko, murumva.

"Icya mbere naba mfite abanyamategeko babiri. Ikitwa ubunyamabanga ni ukubanza kubudoda tudashingiye kuri kana kacu, ibyo ntibibaho. Ni ukubanza kuzana umunyamabanga ushoboye. Icya kabiri gutuma shampiyona yigenga ibyo tumaze iminsi twigaraguramo byo gushaka indonke bikajya ku ruhande."

Nyuma yo kwegura kwa Nizeyimana Mugabo Olivier na Muhire Henry, kuri ubu Marcel Matiku wari visi perezida niwe wabaye perezida w'agateganyo, mu gihe Karangwa Jules yabaye umunyamabanga mukuru w'agateganyo.

Si aba babiri bahagaritse imirimo yabo muri Ferwafa kandi kuko Iraguha David wari ushinzwe umutungo nawe yamaze kugenda, ndetse na Me Mukanyiligira Delphine wari komiseri w'amategeko, ndetse byitezweko hari n'abandi baza kugenda.

KNC yaba yiteguye guhangana n'utiteguye kugendera ku mategeko