Kizz Daniel yagize icyo avuga nyuma gufungwa

Kizz Daniel yagize icyo avuga nyuma gufungwa

 Oct 14, 2023 - 12:41

Umuhanzi Kizz Daniel nyuma yo gufungirwa muri Ivory Coast kubera guhabwa amafaranga akanga kuririmba, yagize icyo abivugaho.

Umuhanzi wo muri Nigeria Kizz Daniel yagize icyo avuga nyuma yo gutabwa muri yombi mu gihugu cya Ivory Coast agashyirwa inyuma ya giriyaje kubera kwanga kuririmba. Uyu muhanzi akaba yari yafunzwe ku wa 12 Ukwakira 2023, nyuma yo kwanga kuririmba mu gitaramo cyari kuba kuri uwo munsi.

Bikaba bitangazwa ko uyu musore yari yanze kuririmba kandi yahawe amadorari y'amerika 150,000 mbere y'igitaramo. Amakaru akaba avuga ko gufungwa kwe byari byasabwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

Kizz Daniel yangungiwe muri Ivory Coast kubera kwanga kuririmba

Nubwo yanze kujya ku rubyiniro aho muri Ivory Coast, ariko kandi yari yateze indege ajyayo, dore ko yari yanyujije amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze yerekana we n'ikipe ye bageze muri kiriya gihugu, ndetse icyo gihe yari yavuze ko bateze indege bwite ihagaze miliyoni 40 z'ama-Naira. Icyaje gutungurana, ni ukumva yafunzwe kandi yarageze mu gihugu igitaramo cyari kuberamo.

Nyuma yaya makuru yose yakomeje kuvugwa ku ifungwa rye, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze, maze asaba abantu guceceka bakajya mu mirimo yabo. Ubwo yari kuri story ye ya Instagram yagize ati " Iki ni igihe cyo guceceka mukajya gukora." Akaba atigeze atanga ibindi bisobanuro ku cyaba cyaramuteye kwanga kuririmba.

Kizz Daniel wanze kuririmba muri Ivory Coast yasabye abantu guceceka bakajya mu mirimo yabo

Ku rundi ruhande, si inshuro ya mbere uyu muhanzi yaba atawe muri yombi kubera kwanga kuririmba, dore ko no mu 2022 nabwo yanze kuririmba muri Tanzania, icyo gihe bikaba byaratumye polisi yo mugi wa Dar es Salaam yaramuhize iramufunga. Abafana bakaba bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi akomeje gufungwa kubera kwanga kuririmba.