Kiyovu Sports yiteguye gutana mu mitwe na APR FC yiyunze na Mugunga na Seif

Kiyovu Sports yiteguye gutana mu mitwe na APR FC yiyunze na Mugunga na Seif

 Dec 2, 2023 - 09:07

Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seif bamaze gusanga bagenzi babo bari kwitegura umukino wa APR FC.

Hashize iminsi bitameze neza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ahanini uwo mwuka mubi uturuka ku kuba ruri gukinga babiri muri iyi kipe, abakinnyi bakaba bari bamaze amezi atatu batabona umushahara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahembye abakinnyi aho bahise bajya mu mwiherero, ariko bikaba byavugwaga ko mu bakinnyi bagiye mu mwiherero hatarimo Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seif.

Bivugwa ko impamvu aba bakinnyi bari banze kujyana n'abandi mu mwiherero ari kubera iki kibazo cyo kudahembwa, ndetse bo n'uku kwezi kumwe abandi bahawe bakaba bo batari baguhawe.

Mu gihe abakunzi ba Kiyovu Sports bari bacitse intege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu kubera iyo bombori bombori yari mu ikipe yabo mbere y'umukino ukomeye bafite uyu munsi, bakiriye inkuru nziza ko aba basore bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero.

Iyi ni inkuru yatangajwe na perezida w'abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemedi, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'imikino avuga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyizemo imbaraga ikibazo cy'aba basore bombi kigakemuka bakaba bari kumwe n'abandi bari kwitegura umukino wa APR FC.

Ku isaha ya saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo uyu mukino Kiyovu Sports irakiramo APR FC uraza kuba utangiye, ukaba ari umukino ukomeye kurusha indi ku munsi wa 12 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Seif na Mugunga basanze bagenzi babo mu mwiherero