Kiyovu Sports yari ikumbuye intsinzi yabirinduye Police FC ya Mashami

Kiyovu Sports yari ikumbuye intsinzi yabirinduye Police FC ya Mashami

 Dec 10, 2022 - 12:27

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kubona amanota atatu yakuye kuri Police FC, nyuma y'imikino itatu idatsinda.

Ni umukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu watangiye ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni amakipe yagiye guhura ari mu bihe bitandukanye dore ko Police FC imeze neza muri iyi minsi dore ko iyi kipe yatsinze imikino itatu muri ine iheruka, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze umukino umwe gusa mu mikino ine iheruka.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Ni umukino wagoranye cyane mu gice cya mbere cyane cyane nko kuri Kiyovu Sports aho Nshimiyimana Ismael Pitchou yaburaga hagati mu kibuga kuko yari yabanje hanze, byatumaga idatembereza umupira nk'uko bisanzwe.

Amakipe yombi yakomeje kumvana imbaraga habura ikipe itsinda igitego maze barinda bajya kuruhuka ari ubusa haba kuri Kiyovu yatozwaga na Mateso ndetse na Police FC ya Mashami.

Mu gice cya kabiri umutoza Mateso yagerageje gukora impinduka Pitchou, Riyad Nordien na Mugenzi Bienvenue binjira mu kibuga maze ikibuga bagicurikira mu izamu rya Rihungu.

Ku munota wa 72 nibwo Kiyovu Sports yazamukanye umupira ugera kuri Bigirimana Abedi wari mu rubuga rw'amahina maze Ngabonziza Pacifique amukurura amaguru umusifuzi ahita atanga penariti.

Iyi penariti ya Kiyovu yatewe neza na Erisa Ssekisambu ahita atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu Sports, maze Police FC itangira gukina irwana no kwishyura igitego.

Kiyovu Sports yakomeje kugerageza ishaka igitego cya kabiri yanashoboraga kugitsinda ku munota wa 82 ku mupira wahinduwe na Nordien, Abedi awuteye Nkubana Marc awukuramo.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 24 aho inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa gatandatu n'amanota yayo 20.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wabereye i Rubavu aho Marine FC imeze nabi kuva uyu mwaka w'imikino watangira, noneho yihagazeho inganya na Gorilla FC ubusa ku busa.