Kitoko yavuze impamvu atitabiriye ibikorwa yari ategerejwemo byo kwamamaza

Kitoko yavuze impamvu atitabiriye ibikorwa yari ategerejwemo byo kwamamaza

 Aug 24, 2024 - 11:36

Mu minsi yashize nibwo havugwaga amakuru ko umuhanzi Kitoko Bibarwa uri kubarizwa mu gihugu cy'u Bwongereza agiye kugaruka mu Rwanda, aho yari kuba yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, gusa birangira atabonetse.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Kt Radio, yasobanuye ibintu ahugiyemo byatumye ataboneka, aboneraho no gutera utwatsi amafoto yakomeje kujya acicikana ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'umukobwa byavugwaga ko bari mu rukundo ndetse bitegura no kurushinga.

Mu minsi yashize ubwo mu Rwanda Abanyarwanda biteguraga ibikorwa byo kwamamaza abakandida bari hahataniye kuyobora igihugu ndetse n'abahataniye umwanya w'Abadepite, hatangiye kuvugwa inkuru ko Kitoko agiye kugaruka mu Rwanda, dore ko ari umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu bikorwa by'amatora y'umukuru w'igihugu muri 2017, ubwo yanahimbiraga indirimbo Perezida Paul Kagame.

Kitoko utigeze ahakana ko koko yari kuza, yavuze ko yahuye n'imbogamizi mu kazi k'abandi bituma atabona umwanya wo kwitabira ibi bikorwa.

Yavuze ko ubu akora muri Kaminuza yitwa 'Kings University', aho akora mu gashami gashinzwe abanyeshuri b'abanyamahanga baje kwiga muri iyo Kaminuza.

Ubwo yabazwaga ku mafoto y'umukobwa bivugwa ko bari mu rukundo ndetse bitegura no kurushinga, Kitoko yavuze ko ari ibinyoma kuko burya umuntu iyo abonye ifoto akuramo ubutumwa ashaka ariko rimwe na rimwe bitandukanye n'ukuri kwayo.N

ubwo atifuje gutangaza niba afite umukunzi, gusa yavuze ko igihe n'ikigera azamwereka abakunzi be.

Kuri we avuga ko kuba abantu bamuvugaho amakuru atandukanye bitamubangamira, ahubwo we abifata nk'urukundo abantu bamufitiye, kuko bimwereka ko nubwo yaba adaheruka gushyira hanze igihangano ariko abantu baba bamutekerezaho.