Killaman agiye guhindura ubuzima bwa Nyagahene

Killaman agiye guhindura ubuzima bwa Nyagahene

 Sep 4, 2024 - 11:56

Niyonshuti Yannick wamamaye muri filime Nyarwanda nka Killaman, yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere none ubu akaba ari aho umwanzi yifuza.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hacaracara amashusho ya Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere, aho yumvikanaga atakambira abantu ko bamuha ubufasha kuko abayeho nabi.

Muri ayo mashusho Nyagahene yavugaga ko ubu abayeho mu buzima bubi cyane, aho asigaye agenda nta nkweto yambaye, ndetse akaba afite ipantaro imwe n'umupira umwe ahoramo buri gihe kuko nta yindi myenda agira.

Nyagahene akaba yarasabaga uwamufataga aya mashusho ko yamugeza ku bantu babasha kumva ubuzima ari gucamo bugoye bakaba bamufasha, kuko kuba yaza kuri camera agasaba ubufasha atari ibintu bisanzwe kuri we.

Killaman abinyujije kuri Instagram ye nyuma yo kubona aya mashusho, yasabye ko uwabasha mumubonera Nyagahene yabahuza akamuhindurira ubuzima.

Yavuze ko umuntu nka Nyagahene watanze ibyishimo atagakwiye kubaho gutyo.

Ati "Mumunshakire amateka ahinduke! Ntibyagakwiye nk'umuntu twakuze dufana."

Killaman wanyuze mu buzima bushaririye cyane, avuga ubu ikintu cya mbere atinya ari ubukene kuko azi uko biba bimeze iyo nta mafaranga ufite, ariyo mpamvu akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abakene n'abatishoboye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iyo ufite imbaraga Killaman ashobora kugaha akazi, bikaba akarusho iyo ufite impano yo gukina filime kuko ahita akwinjiza muze atambutsa kuri shene ze za Killaman Empire na Big Mind comedy.