Ibi yabitangaje ku munsi w'ejo ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ubwo yahabwaga umwanya agiye kuvuga izina yita umwana w'ingagi, yagize ati "Navukiye ndetse nkurira i Burundi ariko uyu munsi nahisemo u Rwanda nko mu rugo iteka ryose."
Ni ibintu bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga i Burundi batakiriye neza, aho bamushinja kwihakana no gutererana igihugu cyamubyaye.
Nyuma y'ibyavuzwe, Khadja yaje kunyura kuri Instagram ye avuga ko atumva impamvu kuba yaravuze ko yahisemo kugira mu Rwanda mu rugo byabaye ikibazo nyamara yaravuye i Burundi afite imyaka 16 y'amavuko akajya mu Bubiligi n'ahandi, ariko byo ntibabigireho ikibazo.
Ati "Navutse nigenga! Biragaragara ko kuva ejo ibyo navuze ku mahitamo yange yo kumara ubuzima bwange bwose mu Rwanda byateje impagarara. Ese u Rwanda ni ikibazo?
"Navuye i Burundi mu myaka 50 ishize. Nari mfite imyaka 16 y'amavuko. Nagiye gutura mu Bubiligi hafi imyaka 20 yose, njya Monaco imyaka hafi 30, ntabariyemo 10 namaze mu giturage cyo muri Mali, kandi kugera n'ubu ntawabigizeho ikibazo. None kubera iki ubu?"
Yakomeje avuga ko igihugu cye yagendanye na cyo (Burundi) nta mpungenge afite kandi atewe ishema na cyo mu buryo bwose kandi akirwanaho ku Isi hose mu bushobozi bwe.
Yashimangiye ko u Burundi ari igihugu cye uko byagenda kose, kandi ko atitaye ku bamucira imanza bihishe inyuma ya 'Keyboard', avuga ko abifuriza kuzakorera igihugu ibirenze ibyo yakoze.
Yasoje ubutumwa bwe abibutsa ko yavutse yigenga kandi azanapfa yigenga.
Khadja Nin yatangaje ko yahisemo u Rwanda nko mu rugo iteka ryose
