Ni inkuru zatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki 03 Kanama 2025, ubwo igitangazamakuru cyashyiraga ifoto y'uyu mugabo ku rukuta rwabo rwa X bakarenzaho ubutumwa bagira bati "Umugabo aravuga ko ari umwana wa Elon Musk."
Ubwo byari bitangiye gusakuza ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yaje gukoresha konti iriho amazina atari aye, ashimangira ko ari umuhungu wa Elon Musk ndetse ko akeneye ko bazajya kwipimisha uturemangingo ndangasano (DNA) kugira ngo Musk amwongere mu bana be, ndetse n'abantu babone ko atabeshya.
Uyu mugabo yavuze ko Mama we yahuye na Elon Musk ahagana mu myaka ya 1990s ubwo (Elon Musk) yari afite imyaka 20 y'amavuko, bahurira muri Kenya.
Yavuze ko icyo gihe Mama we yakoraga muri Hotel yitwaga 'Massai Mara', baza kumenyana birangira baryamanye amutera inda, kuva icyo gihe ntiyongeye kumuca iryera kuko yahise asubira muri Amerika.
Ibi byatumye abantu batangira gucukumbura ngo bamenye iby'uyu mugabo, gusa amazina ye y'ukuri yakomeje kubura, habura andi mafoto ye uretse iyo berekanye, bituma bamwe bakeka ko iyo foto ari iyakozwe hifashishijwe ubwenge bukorano (AI).
Ikindi cyatumye bakeka ko uyu mugabo ashobora kuba ari umutekamutwe, ni uko yavuze ko imyaka afite n'iyo Elon Musk afite bigoye ko yaba ari we Se.
Kuri ubu Elon Musk agize imyaka 54 y'amavuko, bivuze ko yaba yarateye iyo nda afite imyaka 14 y'amavuko aho kuba 20 y'amavuko nk'uko uwo mugabo yabivuze.
Umugabo wo muri Kenya akomeje gushimangira ko ari imfura ya Elon Musk
Umuherwe Elon Musk akomeje kwitirirwa kubyara umwana muri Kenya
