Uyu mukinnyi w’Umwongereza anengwa kuba yarabuze guhanga udushya, imbaraga n’umuvuduko byamugize icyamamare akigera muri Real Madrid, cyane cyane mu mukino batsinzwemo na Benfica ibitego 4-2 muri UEFA Champions League, watumye Los Blancos bajya mu mikino ya kamarampaka.
Marca yavuze ko Bellingham, kimwe na Vinicius Junior, batagaragaje ubushobozi bwo gufata iya mbere no kuyobora ikipe mu bihe bikomeye, avuga ko “yakurikiranaga umupira nk’uri mu gicucu” mu mukino wabereye kuri Estádio da Luz.
Ikinyamakuru cyakomeje kivuga ko Bellingham asa n’uwatakaje umwihariko wamurangaga umwaka ushize, bitewe n’uko akinishwa mu mwanya umubuza kugaragara cyane mu rubuga rw’amahina.
Ibi bije bikurikiye andi makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cadena SER, yavugaga ko Bellingham ari mu bakinnyi batanu bahamagajwe n’umuyobozi wa Real Madrid, Florentino Pérez, kugira ngo baganirizwe ku bibazo by’imyitwarire n’imyifatire mu kibuga.
Ibi byakomeje gushyira igitutu kuri uyu mukinnyi w’imyaka 22 y'amavuko, umaze igihe ari mu ndorerwamo y’itangazamakuru.
Gusa, nubwo anengwa n’abanyamakuru, umutoza mushya wa Real Madrid, Alvaro Arbeloa, yagaragaje icyizere gikomeye kuri Bellingham. Arbeloa yavuze ko abona ari umukinnyi ufite impano idasanzwe, wiyemeje kuyobora bagenzi be kandi ufite umurava udasanzwe mu kazi ke ka buri munsi.
Uyu mwaka, Bellingham akinishwa inyuma kurushaho ugereranyije n’umwaka ushize, ahanini bitewe n’uko Kylian Mbappé ari we wiharira gutsinda ibitego byinshi, bityo bigatuma Bellingham adasabwa kenshi kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Nubwo bimeze bityo, amaze gutsinda ibitego 6 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu marushanwa atandukanye.
Mu cyumweru gishize, yatsinze igitego mu mukino Real Madrid yatsinzemo Monaco ibitego 6-1, akaba cyari igitego cye cya mbere mu mwaka wa 2026. Nyuma y’uwo mukino, yasetse yisubiza ibivugwa ku buzima bwe bwite, aho yagaragaje ko atitaye ku majwi yo hanze.
Ati “Ufite amahitamo abiri: kurira no kwitotombera, cyangwa ugafata ibintu mu buryo bworoshye ukishimira umupira,” ashimangira ko azi neza ibyo atanga ku ikipe n’uko abaho mu buzima bwe.
Nubwo anengwa muri iyi minsi, amagambo ya Arbeloa agaragaza ko Real Madrid ikomeje kubona Jude Bellingham nk’umusingi w’igihe kirekire, umukinnyi uzaba inkingi ya mwamba y’iyi kipe mu myaka myinshi iri imbere.
Jude Bellingham yongeye kwibasirwa n’itangazamakuru
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
