Joni Boy wamenyekanye mu ndirimbo “Nimba Padiri”, avuga ko mu 2015 ubwo yari amaze gushyira hanze iyi ndirimbo, ari bwo yakoranye indi na Bruce Melodie, ariko ku bw'amahirwe make ntiyasohoka kuko amajwi atari ameze neza.
Uyu musore usigaye ukorera umuziki ku Mugabane w'Uburayi muri Sweden, yatangaje ko icyo gihe ba Producer bamubwiye ko amajwi yafashwe nabi, ariko kuko ntabushobozi yari afite bwo kuba yakongera gusubira muri studio birangira gutyo.
Aganira na IsiboTV&Radio yagize ati:"Nigeze gukorana indirimbo na Bruce Melodie ngitangira ariko nari umwana cyane sinabashije kuyibyaza umusaruro. Hari mu 2015, amajwi yafashwe nabi kandi nta bushobozi nari mfite bwo gukurikirana ngo mbe nayiha undi mu-producer akosore ikibazo indirimbo yari ifite. Byarangiye rero nyikuye kuri gahunda narimfite gusa mu minsi iri imbere mahishiye byinshi.”
Joni Boy byaje kugera aho ahagarika umuziki, ariko guhera mu myaka itanu ishize yongeye gusubira muri Studio, aho ubu afite indirimbo nshya yise "Kuri Date".
Iyi ndirimbo ikaba igaruka ku musore n'inkumi bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga batarahura, nyuma baza gupanga bahurira kuri Date.
Joni Boy yasohoye indirimbo yise Kuri Date
Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira izindi zirimo “Call Me” “Bazanga, Passward, Narayagaye, Agapira ndetse n’iyitwa Itara.
Uyu musore abajijwe abahanzi yumva yakishimira gukorana nabo mu Rwanda, yavuzemo Meddy na The Ben.
Joni Boy avuga ko akumbuye gutaramira Abanyarwanda ndetse akavuga ko abasaba kumva ibihangano bye.
Ati “Abantu benshi bakumbuye wa muntu waririmbye “Nimba Padiri”. Mubabwire ko wa muntu bakunze asigaye yitwa Joni Boy a.k.a DEBANDE. Bashobora kumva indirimbo zanjye nshya zose bakanazireba kuri ku mbuga nkonyambaga zanjye. “
Umva indirimbo "Kuri Date" ya Joni Boy
