Joeboy yaremeye abatuye Lagos

Joeboy yaremeye abatuye Lagos

 Jun 15, 2023 - 01:35

Umuhanzi Joeboy wo muri Nigeria yemereye abatuye umugi wa Lagos muri kiriya gihugu imodoka zizajya zibatwara ku buntu.

Joseph Akinwale amazina nyakuri ya Joeboy Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, nyuma yo gusezeranya abaturage batuye mu mugi wa Lagos muri kiriya gihugu imodoka za bisi zizajya zibatwara ku buntu, kuri ubu zageze mu muhanda.

Ku wa Kabiri tariki tariki ya 13 Kanama 2023, nibwo Joeboy mu butumwa yacishije kuri Twitter yasezeranyije abatuye Lagos ko agiye kubaha imodoka za bisi z'ubuntu zizajya zibatwara nyuma y'uko Leta ikuyeho nkunganire ku bikomoka kuri peterori.

Ku bw'ibyo, kuri uyu wa 14 Kamena nibwo imodoka zigera ku 10 zageze mu mihanda ya Lagos.

Imodoka zitwara abagenzi mu mugi wa Lagos Joeboy yemeye zageze mu muhanda 

Imodoka ya mbere yagaragaye ku kiraro cya 'Third Mainland Bridge" i Lagos. Joeboy akaba yaratangaje ko izi modoka zizajya zikora guhera saa 8h00-17h00.

Joeboy akaba atangaza ko intego nyamukuru yo gushyiraho izi bisi ari mu buryo bwo gufasha abaturage ba Lagos guhangana n'ibura ry'ibikomoka kuri peterori byatewe nuko Leta yakuyeho nkunganire kuri ibi biciruzwa.

Tubibutse ko Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu uheruka gutorwa ari we wakuyeho nkunganire ku bikomoka kuri peterori, ibyatumye ibiciro bizamuka mu gihugu cye ndetse abasitari barimo Tiwa Savage bakaba barakomeje ku byinubira cyane.