Jay-Z yahishuye ko yasheshe urumeza abonye umwana we ku rubyiniro

Jay-Z yahishuye ko yasheshe urumeza abonye umwana we ku rubyiniro

 Oct 29, 2023 - 14:30

Umuraperi Jay-Z yatangaje ko yikanzemo ubwo yabonaga umukobwa we w'imyaka 11 ari kumwe na nyina Beyoncé ku rubyinirio mu bitaramo bizengura isi yarimo akora.

Umuraperi w'Umunyamerika Jay-Z, yahishuye uko yiyumvaga ubwo yabonaga umukobwa we Blue Ivy Carter ufite imyaka 11 ari ku rubyiniro hamwe na nyina Beyoncé mu bitaramo yarimo akora bizenguruka isi yise "World Renaissance Tour," aho rimwe narimwe babaga bari kubyinana. 

Jay-Z akaba yavuze ko akimukubita amaso ku rubyiniro, yagize ibinezaneza kuko ngo umwana we yari abashije gutambuka imbere y'abantu barenga ibihumbi 60 by'abafana barimo bamwitegereza. Nubwo yari afite ibyishimo byuko umwana we yarimo atambuka imbere y'abantu benshi, ariko nanone ngo yari afite impungenge zuko umukobwa we aritwara. 

Beyoncé n'umukobwa we banyuze abitabiraga  ibitaramo bye World Renaissance Tour 

Uyu mukobwa wabo Blue Ivy, akaba ngo yarahoze yifuza kuzajya ku rubyiniro ubwo nyina azaba atangiye ibitaramo bye, ngo kuko yahoraga abibasaba. Icyakora, Jay-Z yavuze ko bamusabye kubanza akitoza kubyina neza kugira ngo azabikore neza, ndetse ngo rimwe na rimwe yajyaga kwitozanya n'abandi babyinnyi.

Kuri Jay-Z, akaba yavuze ko abizi ko nubwo umukobwa we yabikoze neza cyane kuko ngo abantu banakunze uburyo yabyinnye mu ndirimbo "My Power", ariko ngo uyu mukobwa we, na we yari afite ubwoba, cyane ko ngo byari ubwa mbere. Akaba yanahishuriye Gayle King ko Blue Ivy akomeje kwitoza cyane, ndetse ngo mu minsi mike azaba yijyana ku rubyiniro. 

Jay-Z yasheshe urumeza abonye umwana we ku rubyiniro