Jamie Foxx yacyuje ibirori nyuma yo kurusimbuka

Jamie Foxx yacyuje ibirori nyuma yo kurusimbuka

 Jul 21, 2023 - 05:22

Rurangiranwa mu isi ya sinema, Jamie Foxx, nyuma yo kumara igihe arembye ariko Imana agakinga akaboko agakira, yakoze ibirori.

Mu gihe arimo gukiruka indwara abantu bifuza kumenya, Jamie Foxx yahisemo gukoresha ibirori maze atumira abantu biganjemo abo mu kigo cy’ubuvuzi aho ari kwivuriza. Ibirori byari byihariye kandi byabereye mu kigo kita ku buzima bwo mu mutwe muri Chicago, ndetse cyarimo abantu bake gusa, nk'uko ikinyamakuru People kibitangaza.

Jamie Foxx nyuma yo kuva mu bitaro, yakoresheje ibirori

Nkuko aya makuru abivuga, Jamie Foxx arimo gukira indwara y'amayobera yagize muri Mata. Uyu mukinnyi arimo gutembera ahantu henshi kuva yava mu bitaro, aho yanagaragaye arimo gukina golf mu minsi itandukanye mu byumweru bibiri bishize.

Ushobora kuba nawe wibaza indwara yari igiye gukura Jamie Foxx mu isi y'abazima, gusa urasbwa kwihangana kuko biracyari ibinaga rye. Ariko, hashobora kuzabaho igihe, ubwo yu mukinnnyi azajya imbere ya kamera akabwira isi yose ibyamubayeho.

Muri Mata, bivugwa ko uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’uburwayi kugeza ubu atigeze avugaho ku mugaragaro we ubwe, cyangwa umwe mu bagize itsinda rye rya hafi.

Jamie Foxx yafashwe n'indwara itaramenyekana muri Mata 

Ku ikubitiro, hari ibihuha bivuga ko Jamie Foxx yagize ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko, ariko nta na kimwe muri ibyo cyemejwe. Mu gihe bigaragra ko amaze gukira neza, abantu bibaza impamvu biri kumugora kubwiza abakunzi be ukuri.

Ibi kandi biravugwa, mu gihe hariho n’ibindi bihuha bivuga ko ibyo byose byabaye  mu rwego rwo kumenyekanisha filime ye nshya yise, “They Cloned Tyrone”.