Jada Pinkett Smith yanambye ku mugabo we ushinjwa ubutinganyi

Jada Pinkett Smith yanambye ku mugabo we ushinjwa ubutinganyi

 Nov 16, 2023 - 16:42

Jada Pinkett Smith umugore wa Will Smith arahakanira umugabo we ko atigeze yishora mu butinganyi, ahubwo ashimangira ko bagiye kugana inkiko.

Will Smith n'umugore we Jada Pinkett Smith bari kugarukwaho mu itangazamakuru, nyuma yuko Will Smith ashinjwe n'inshuti ye magara Brother Bilaal kuba umutinganyi kandi ko yanamufashe ari gutinga umukinnyi wa filime Duane Martin.

Ku bw'ibyo, nyuma yuko Brother Bilaal agiye mu itangazamakuru avuga ko yifatiye Will na Martin baryamanye, Jada Pinkett Smith akaba yariye karungu ajya mu itangazamakuru atangaza ko ibyo uyu mugabo yatangaje, ari ugusebanya kandi ko biteguye kugana mu butabera.

Jada Pinkett Smith arahakanira umugabo we Will Smith ko atari umutinganyi 

Jada Pinkett Smith ubwo yari i New York kuri uyu wa Gatatu ari kuri Radiyo iHeartRadio, akaba yavuze kuri iki kibazo mu magambo make, avuga ko nyuma y'ibyavuzwe byose bagiye kwerekeza mu rukiko. Yagize ati "Tugiye kwerekeza mu rukiko."

Mbere yuko atangaza aya magambo, akaba yari yabanje kuvuga ko ibyo bavuga ku mugabo we ari ibinyoma ko atabikoze, ndetse ahishura ko umugabo we akimara kubyumva yabifashe nk'ibintu byo gusebanya ndetse n'ibintu bidafite agaciro. 

Brother Bilaal aravuga ko yabonye Will Smith ari gutinga Duane Martin 

Akaba yarunzemo ko ibyo Brother Bilaal yatangaje, ko yabitewe no gushaka amafaranga; gusa avuga ko iyo aba ari amafaranga ashaka, yari kuvuga Will Smith akayamuha. Ati " Uyu muntu ari kugerageza gushyira umuntu hasi. Ibi ni uburyo bwo gushaka amafaranga, ariko ntabwo yari kubikora gutya. Tugomba kugana ubutabera."

" Ibi n'ibitekerezo bigamije gusebya umuntu, ariko ntagaciro bifite. Ibi ni uburyo bwo gushaka amafaranga, ariko ntabwo yari kubikora gutya, yari kubwira Will akamuha amafaranga runaka. Ibi byose ntakindi bishingiyeho uretse ku mafaranga."