Ishusho y'imyaka ibiri ishize Ukraine n'u Burusiya barwana

Ishusho y'imyaka ibiri ishize Ukraine n'u Burusiya barwana

 Feb 24, 2024 - 07:48

Imyaka ibiri yuzuye neza ubaze umunsi ku munsi uhereye tariki ya 24 Gashyantare 2022-24 Gashyantare 2024 u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine. Uko bihagaze ku mirongo y'urugamba| Ibyagezwe n'ibyitezwe mu mwaka wayo wa Gatatu.

Intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine mu 2022 mu byo bise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, magingo aya byinjiye mu mwaka wa Gatatu. Muri rusange, intambara yakwamiye hamwe, nta rugamba rubera ku butaka, ahubwo impande zombi zihererekanya ibisasu birasa kure ndetse hagakoreshwa na dorone, ariko buri ruhande ruri mu birindiro byarwo.

Icyakora, imvugo y'uko intambara yakwamiye hamwe, u Burusiya buheruka gusa n'abayinyomoza bigarurira umugi w'ingenzi wa Avdiivka uherereye muri Donesky. Nubwo Abarusiya bafashe uwo mugi, ariko ishusho ya rusange ni uko buri ruhande rwubatse ibirindiro bikaze kubirenga bikaba bisa n'ibidashoboka. Uko bigaragara, baguye miswi.

Imyaka ibiri irashize Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin atangije intambara muri Ukraine

Hagati mu 2023, nibwo Ukraine yatangije ibitero karahabutaka byo kwirukana u Burusiya mu bice byose bari barafashe intambara igitangira byiganjemo ibyo mu burasirazuba muri Donbass ndetse no mu Majyepfo ya Ukraine. Icyakora ibi bitero byose byabaye nko gusuka amazi ku mugongo w'imbata, kuko Abarusiya bubatse ibirindiro bikaze ku bice bigaruriye.

Ibice birimo: Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia, na Kherson byarangiye kuba ibice by'u Burusiya muri kamarampaka zabaye mu 2022. Magingo aya, ikigezweho akaba ari ugushaka uburyo ibi bice byose byabohozwa burundu n'ibindi bice bihakikije.

Imibare y'ibyangizwa ntibibarika, dore ko kugira ngo umugi wigarurirwe, bisaba ko abantu hafi ya bose bimuka umugi ugahindurwa amatongo na za bombe. Ibi bigaragara mu migi iheruka kwigarurirwa nka Avdiivka na Bakhmut.

Perezida Zelensky wa Ukraine yanze ibiganiro by'amahoro na mugenzi w'u Burusiya Putin

Abaturage bicwa bo ntibazwi umubare gusa ni benshi. Ni mu gihe bivugwa ko abasirikare barenga Miliyoni ku mpande zombi bamaze kwicwa nubwo aya makuru bigoye kuyagenzura.

Nubwo intambara yakwamiye hamwe, ariko bisa nkaho Ukraine ariyo idahagaze neza ku mirongo y'urugamba, dore ko ibikoresho by'urugamba bikomeza kuba iyanga, ari nako Ibihugu biyiha inkunga bikomeje gucika intege. Bigaragazwa ko inkunga zikomeje kugabanyuka, Ukraine yamanika amaboko. 

Icyakora ntitwakirengagiza ko nubwo Ibihugu bimwe bicika intege, bigera aho bikongera bikusanya bigatanga inkunga. Abahanga mu by'intambara, baragaragaza ko intambara muri uyu mwaka wa Gatatu ishobora kuzakara kuruta imyaka ibiri ishize.