Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ ryongeye kugaruka

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ ryongeye kugaruka

 May 30, 2024 - 08:14

Byamaze kwemezwa ko iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ rikundwa n’abantu benshi biganjemo abakuze riba rishingiye ku muziki wo hambere unyura benshi, ryongeye kugaruka aho kuri iyi nshuro rizaba rifite umwihariko.

Oldies Music Festival ni iserukiramuco rimaze kumenyerwa kandi rikundwa n’abantu benshi bakunda umuziki wo mu myaka yo hambere aho bahura bagasusurutswa mu muziki wo hambere ndetse bagaseruka no mu myambaro yo hambere n’ibindi.

Muri iri serukiramuco hibandwa cyane ku muziki wo hambere, abawukunze ndetse n’abawumva bose bakawukunda muri rusange bakawucinya kakahava babifashijwemo n’abavangamiziki batandukanye bo mu myaka yo hambere ndetse n’abandi batandukanye.

Kuri ubu iri serukiramuco rikaba rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya kane, aho kuri ubu byatangajwe ko rizaba tariki ya 27 Nyakanga 2024 ahazwi nka ‘Juru Park-Rebero’.

Kuri iyi nshuro rikazaba rifite umwihariko wo kuzibanda ku bihe byagaruriye ibyishimo Abanyarwanda mu myaka 30 ishize U Rwanda ruhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakazatangwa ibiganiro na bamwe mu bari bagezweho kandi basobanukiwe cyane n’uko umuziki wo muri ibyo bihe wari umeze.

Kugeza ubu ntiharatangazwa byinshi kuri ryo ndetse n’urutonde rwa bamwe mubavangamiziki bazasusurutsa abantu n’abandi bazatanga ibiganiro bitandukanye. Iri serukiramuco rikaba ryaherukaga kuba muri Nyakanga 2023.