Inkuru y'uburwayi bwa Diamond Platnumz yakuye imitima abafana be

Inkuru y'uburwayi bwa Diamond Platnumz yakuye imitima abafana be

 Oct 15, 2023 - 16:14

Abafana b'umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, bakutse imitima nyuma yo kumenya amakuru mabi yuko uyu muhanzi ari mu bitaro, mu gihe bari bategereje ibitaramo birenze kimwe.

Diamond Platnumz, rurangiranwa mu muziki wa Tanzania, aherutse guhura n'uburwayi bwamuviriyemo kwinjira mu bitaro muri Arusha. Uyu muhanzi yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asangire amakuru arambuye n'abafana be baba bamuhangayikiye.

Diamond Platnumz ari mu bitaro

Binyuze ku rubuga rwa Instagram ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, Diamond yamenyesheje abakunzi be ibijyanye n'ibi bibazo by'uzima byamutunguye. Uyu muhanzi  yatangaje ko yinjiye mu bitaro bya Arusha nyuma yo kugira umuriro mwinshi. Yavuze ko uku guhinduka gutunguranye kwabaye ku munsi n'ubundi utari watangiye neza kuri we.

Nubwo yahuye n'ubu burwayi butunguranye, Diamond Platnumz yagaragaje ko yishimiye uburyo abafana bamubaye hafi, ndetse n'abaganga bamwitayeho. Yashimiye kandi abafana be uburyo bamuba hafi byimazeyo mu gihe cyose abakeneye. Ibi yabivuze nyuma butumwa butagira ingano bw'amasengesho n'ibyifuzo byiza byatanzwe n'abafana be bari bahangayikishijwe n'ubuzima bwe.

Diamond Platnumz yashimiye abafana badahwema kumuba hafi

Yasabye abafana be gukomeza kumusengera, kuko yizeye ko imbaraga zayo ziribumufashe gutora ka mitende.

Diamond Platnumz yatangaje ko yiyemeje koroherwa vuba, kuko ashishikajwe no kongera gutora akabaraga kubera ko ategerejwe na benshi mu gitaramo cya Wasafi Festival, giteganijwe kubera muri Eden Garden muri Arusha.

Yagize ati "Umunsi wanjye uyu munsi watangiye nabi cyane muri Arusha, mfite umuriro mwinshi watumye njyanwa mu bitaro by'agateganyo. Ndashimira Imana. Ubu ndimo koroherwa, kandi ndakomeza kugira imbaraga. Mukomeze munsengere. Reka komeze ngire imbaraga zimfasha koroherwa ku bw'igitaramo cya  Wasafi Festival."

Diamond Platnumz yijeje abafana be koroherwa vuba

Abafana be impungenge ni zose, cyane ko byari biteganyijwe ko Diamond azakorera igitaramo muri Kenya tariki 28 z'uku kwezi, ari na yo mpavu uburwayi bwe bwababaje cyane. Icyakora, bafite ikizere ko azakira vuba kandi gahunda ze zigakomeza.