Inkuru ya Bryan Adams n'igikomangomakazi Diana yongeye guca igikuba

Inkuru ya Bryan Adams n'igikomangomakazi Diana yongeye guca igikuba

 Dec 11, 2023 - 08:05

Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yatangaje uburyo indirimbo ye yamuhuje na nyakwigendera igikomangomakazi Diana.

Umuhanzi wo muri Canada Bryan Adams, yatangaje uburyo indirimbo ye yanditse akayita 'Heaven' ivuga 'ku rushako rubi rwa Diana' yaje kumuhuza n'igikomangomakazi Diana wari umugore w'igikomangoma Charles w'Ubwongereza waje kuba Umwami Charles III.

Mu kiganiro Adams yagiranye n'ikinyamakuru Sunday Time, akaba yavuze ko Diana umunsi umwe yamutumiye ngo basangire icyayi ngo yongere yumve iyo ndirimbo, aho baje guhurira mu ndege, nyuma aza kohereza kopi yiyo indirimbo ku ngoro ya Kensington Palace aho Daina yabaga.

Bryan Adams yahishuye uko yahuye na Diana 

Adams w'imyaka 64 akaba yavuze ko guhera icyo gihe ari bwo umubano wabo watangiye gukomera, gusa abajijwe niba barigeze gukundana nkuko byavuzwe cyane mu 1990, akaba yaruciye ararumira gusa avuga ko umubano wabo wari ukwiye.

Muri iyo ndirimbo Heaven, yahuje aba bombi, Adams akaba yaravugaga ko "umunsi Diana ashaka yataye umutwe ndetse akavuga ko Diana ari umwamikazi w'inzozi ze". Nubwo uyu muhanzi yaririmbye aya magambo, ariko yatangaje ko amagambo yiyo ndirimbo byari ugutebya atari ukuri. 

Indirimbo Heaven niyo yahuje Adams na Diana

Hagati aho, Diana akaba yarashakanye na Charles mu 1981 babyarana abana babiri; Prince Harry na William. Icyakora aba ntibarambaye kuko mu 1992 baratandukanye, bigeze mu 1996 batandukana mu buryo bw'amategeko.

Nyuma yo gutandukana kw'aba bombi, Diane yaje kugwa mu mpanuka y'imodoka mu 1997 i Paris mu Bufaransa. Nyuma y'urupfu rw'uyu Diana, indirimbo 'Heaven' Adams akaba yarahisemo kiyihagarika mu buryo bwo guha icyubahiro uyu Diana. 

Indirimbo Heaven ya Bryan Adams yamuhuje na Diana