Inkuru ibabaje:Kuri Noheli umukinnyi yaguye mu kibuga arapfa nyuma y'icyumweru kimwe akoze ubukwe

Inkuru ibabaje:Kuri Noheli umukinnyi yaguye mu kibuga arapfa nyuma y'icyumweru kimwe akoze ubukwe

 Dec 26, 2021 - 12:33

Sofiane Lokar w'imyaka 30 yitabye Imana ubwo yagwaga mu kibuga mu mukino wabaga kuri uyu wa Gatandatu muri Algeria.

Hashize iminsi humvikana inkuru zitandukanye zivuga abakinnyi bari kugenda bagira ibibazo byo kurwara umutima mu bice bitandukanye ku isi.

Kuri iyi nshuro abakunzi ba ruhago muri Algeria bari mu gahinda ny'uma y'uko umusore w'imyaka 30 witwa Sofiane Lokar aguye mu kibuga bikarangira anapfuye ku mukino wabaga kuri uyu wa Gatandatu.

Sofiane Lokar yagize ikibazo cy'umutima mu mukino wahuzaga ikipe ye ya Mouloudia Saida na Oran, zose zikaba zikina shampiyona y'ikiciro cya kabiri muri Algeria.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Super Haber, ivuga ko uyu musore yabanje kugira ikibazo ku mutwe ubwo yagonganaga n'umuzamu we ku munota wa 26' w'umukino. Sofiane Lokar yasohowe mu kibuga yitabwaho nyuma ahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu kibuga.

Gusa nyuma yo kugaruka mu kibuga nibwo noneho ibintu byabaye bibi kurusha uko byari mbere agongana n'umuzamu.

Nyuma y'iminota 9' gusa agarutse mu kibuga nibwo yaguye hasi ararabirana. Bagerageje uburyo bwose bushoboka ngo harokorwe ubuzima bw'uyu musore haba kumwongerera umwuka n'umunwa cyangwa gushitura ariko biranga.

Lokar yari kapiteni wa Mouloudia Saida ndetse hari n'andi makuru avuga ko mu cyumweru gishize aribwo yaba yari yafashe umwanzuro wo kuva mu ngaragu agashaka umufasha.

Ibi bikimara kuba umukino wahise uhagarikwa ndetse niharafatwa umwanzuro igihe uyu mukino wazasubukurirwa ngo usozwe.

Abakinnyi bakinanaga na Sofiane Lokar basigaye mu marira akomeye nyuma yo kubona iri sanganya ryari ribaye kuri uyu mugenzi wabo byongeyeho noneho ari no kuri Noheli.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi itatu gusa humvikanye indi nkuru y'umusore w'imyaka 23 nawe waguye mu kibuga muri Croatia bikarangira yitabye Imana.

Marin Cacic yajyanwe kwa muganga ari muri koma(Coma) nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo ikipe ye ya NK Nehaj Senj yari mu myitozo.

Abaganga bakoze uko bashoboye ngo batabare ubuzima bwe nk'uko ariwo muhamagaro wabo ariko biba iby'ubusa birangira tariki 23 Ukuboza 2021 bitangajwe ko Cacic yapfuye.

Ibi kandi nabyo byaje bisimbura izindi nkuru ziheruka nazo zavugaga abakinnyi bari kurwara umutima bya hato na hato. Rutahizamu Sergio Kun Aguero aherutse gusezera ku mupira afite imyaka 33 w'amaguru kubera indwara y'umutima.

Izindi nkuru wasoma:

Undi mukinnyi yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga bari mu myitozo

Inkuru ibabaje:Undi mukinnyi yaguye mu kibuga arapfa

Abakunzi ba ruhago kandi baherutse gutahwa n'ubwoba ko Christian Erksen nawe yaba agiye kwitaba Imana ubwo yagwaga mu kibuga muri Euro2020 ku mukino wahuzaga Finland n'ikipe ye ya Denmark.

Ku bw'amahirwe Eriksen ubu arahumeka umwuka w'abazima ariko aherutse gusesa amasezerano n'ikipe ye ya Inter.Milan kuko atemerewe gukina muri Serie A yaragize ikibazo cy'umutima.

Sofiane Lokar witabye Imana azize umutima(Image:The mirror)

Abakinnyi ba Mouloudia Saida bari mu marira nyuma y'ibyabaye(Net-photo)