Magingo aya u Burusiya buragenzura 20% by'ubutaka bwa Ukraine mu gice cy'Uburasiraziba ahari Intara za Donesky, Luhansk, Zaporozhye na Kherson aho izi zarangije no kwiyomeka ku Burusiya biciye muri kamarampaka.
Kuri ubu u Burusiya burwana no kugenzura izi Ntara mu buryo bwuzuye. Ni mu gihe Ukraine nayo guhera muri Kanama 2024 yagabye igitero ku butaka bw'u Burusiya muri Kursk aho bemeza ko bazahaheraho mu biganiro by'amahoro.
Muri iyi minsi u Burusiya buri kumvikana na Amerika uburyo bwo guhagarika intambara, ndetse Vladimir Putin na Donald Trump bari gupanga guhurira muri Saudi Arabia.
Icyakora ibi biganiro ntabwo byatumiwemo Ukraine ibituma Ibihugu byo mu Burayi biri kwamagana ibi biganiro ndetse biyemeje gukomeza kuba inyuma ya Ukraine ibyanateje umwuka mubi hagati y'Uburayi na Amerika tudasize na Ukraine.
