Impinduka Papa Francis I yakoze muri Kiliziya Gatolika

Impinduka Papa Francis I yakoze muri Kiliziya Gatolika

 Apr 21, 2025 - 13:43

Guhera mu 2013 ubwo Papa Francis I yajyaga ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, yakoze impinduka zitandukanye nyinshi muri zo zari zigamije kurinda no kurengera uburenganzira bw'Umukirisito muri Kiliziya Gatolika, ariko kandi yavugishije benshi ubwo yemeraga ko abatinganyi bahabwa umugisha muri Kiliziya Gatolika.

Dore zimwe mu mpinduka zikomeye Papa Francis I yakoze muri Kiliziya Gatolika kuva yatangira kuyobora mu 2013:

1. Kwibanda ku mbabazi n’Impuhwe

Yatangije Umwaka w’Impuhwe (2015–2016) wibanda ku kubabarira no kwita ku bantu bose, cyane cyane abakeneye imbabazi.

Asaba abashumba kutibanda ku mategeko gusa, ahubwo bakerekana impuhwe n’urukundo kuri buri wese.

2. Guhindura imicungire y’umutungo wa Vatikani

Yakoze impinduka mu Ishami ry’Imari rya Vatikani kugira ngo arwanyemo ruswa no guteza imbere gukorera mu mucyo.

Yashyizeho komite ishinzwe kugenzura imari n'imikoreshereze yayo.

3. Kurengera Ibidukikije

Yanditse inyandiko ya gishumba yitwa "Laudato Si" mu  2015, asaba abantu bose kurengera isi n’ibidukikije, yamaganye yivuye inyuam iyangizwa ry’ikirere.

Papa Francis I yarengeraga ibidukikije

4. Gutera inkunga imiyoborere rusange (Synodality)

Yasabye ko abayobozi ba Kiliziya bakorana inama, bakajya inama n’abakirisitu ku bibazo byugarije Kiliziya.

Yafashije Inama y’Abepisikopi kugira ubushobozi bwinshi mu byemezo by’ibihugu byabo.

5. Guteza imbere Umugore muri Kiliziya

Papa Francis yashyize abagore ku myanya y’ubuyobozi bwa Vatikani.

Yashinze komisiyo isuzuma niba abagore bashobora kuba abadiyakoni, nk’uko byahoze mu gihe cya kera.

6. Kudashyira mu kato Abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+)

Yigeze kuvuga ati: “Niba umuntu ari mu nzira y’Imana kandi agashaka kubaho neza, ndi nde wo kumucira urubanza?”

Yasabye ko Kiliziya yereka urukundo n’ubwuzu abantu bose, n'ubwo inyigisho z’ubusanzwe zitarahinduka.

Papa Francis I ntiyahezaga abantu bose

7. Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku Gitsina muri Kiliziya

Yashyizeho amategeko mashya yo gukumira no gukurikirana abihayimana cyangwa abayobozi ba Kiliziya bakekwaho cyangwa bahamijwe ibyaha byo guhohotera abakirisitu.

Yashyizeho inyandiko yitwa "Vos Estis Lux Mundi" mu 2019, itegeka amadiyosezi yose gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru no gukurikirana ibyaha byo guhohotera abakirisitu.